Yashyizweho kuri25 August, 2020 | 09:40

Rusizi: Abaturage bakomeje guteshwa agaciro barashinja uruganda rwa Cimerwa n’Akarere igihombo gikomeye kubera guturitsa intambi

Imiryango mirongo itatu n’itanu ituye mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba irataka igihombo cya hato na hato iterwa no kuba uruganda rukora isima ruturitsa intambi maze zikonona amafi yabo bororeye mu byuzi bisaga mirongo itanu na bibiri.

Iyo uganirije abo baturage usanga bakwakirana agahinda bavuga ko babuze naho baregera kuko ntacyakozwe ku kibazo cyabo dore ko yaba inzego za Cimerwa n’inzego z’ubuyobozi yaba akagari,umurenge ,akarere ndetse n’intara.

Nyiransabimana Emmanuel niwe uhagarariye iyo miryango yose uko yavuzwe avuga ko ntaho batageze bavuga ikibazo cyabo.

"Yagize ati:"Twandikiye ubuyobozi bwose muzi kuva ku mudugudu kugera ku ntara nta gisubizo kirambye twahawe kuko twishyuzaga asaga miriyoni ijana na mirongo itanu z’amafi yacu zangijwe baturikije intambi ariko birangira tutayahawe ahubwo Cimerwa itubeshya utwikuraho ko izaduha ingurane maze tukava muri ubwo bworozi maze ubutaka bukaguma ari ubwa Cimerwa,ariko imyaka ibaye itatu amaso yaraheze mu kirere ariko Kandi dukomeje guhura n’ingaruka zo gupfusha amafi yacu kubera Cimerwa."

Yakomeje avuga ko Kandi ku wa Kane ushize nukuvuga le 21 Kanama 2020 nabwo Cimerwa yaturikije intambi maze amafi bayasanga hejuru yapfuye.

JPEG - 179.7 kb
Imiryango mirongo itatu n’itanu ituye mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba irataka igihombo cya hato na hato iterwa no kuba uruganda rukora isima ruturitsa intambi maze zikonona amafi yabo bororeye mu byuzi bisaga mirongo itanu na bibiri.

IMITERERE Y’IKIBAZO ,AKARERE KABIVUGAHO IKI,RAB YO YAKOZE IKI?

Ku ibaruwa muhabura ifitiye kopi aba borozi bandikiye Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem bamusaba ko akarere kabarenganura ariko ntacyakozwe nkuko bakomeza babivuga,bayanditse tariki ya 21Ukwakira 2018 ariko nta gisubizo babonye.

Icyo gihe Kandi Niko bakomezaga bahamagara uwo muyobozi ariko ntagire icyo akora .Aba baturage bahagarariwe na Nyiransabimana Emmanuel bavuga ko nyuma haje ushinzwe ubworozi mu Karere n’umukozi wa RAB maze baza gukora isuma basanga Koko amafi y’aborozi yarapfuye ariko ibyavuye muri iryo genzura rirarigiswa.

Nyiransabimana Emmanuel yivugira ko yashatse gukurikirana ikibazo cy’iryo suzuma ryakozwe n’akarere na RAB ariko akumva iteka abwirwa nabi na bamwe mu bayobozi aho bamwakiraga bamutuka.

Aha yatanze urugero rw’umuyobozi ku Karere wamubwiye ko ibyo ari kuburana ntacyo byamufasha ko izo fi zavuye mu mugezi zikizana aho.

Yagize ati:"Yambwiye ko ifi zizanye muri ibyo byuzi ko ataziguze muri RAB bikamutera agahinda akibuka uburyo agafi gato kagurwa muri RAB amafaranga magana abiri y’u Rwanda."

Bongeye Kandi kwandikira ubugira kabiri Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem tariki ya 29Nyakanga 2019 Indi baruwa bamusaba ko yabafasha Cimerwa ikemera kubarihira umusaruro wabo cyangwa se ikabimura maze bakagumana ubwo butaka,nabwo ntacyo byatanze.

Baje kongera kutava ku izima Kandi bandikira Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse tariki ya 23 Ukwakira 2019 maze yohereza ikipe irimo umunyabanga we bagera aho ibyo byuzi giherereye maze basanga Koko abo baturage babangamiwe ndetse anavuga ko birashoboka ko ubwo bworozi bwakomeza mu gihe intambi zigiturutswa .

Cyakora uwo muyobozi yagiriye inama Cimerwa isaba ko yakimura abo baturage maze ubutaka ikabukoresha Dore ko ubundi haruguru yabo baturage gato nka metero imwe hari ubutaka bwa Cimerwa.Iyo kipe Kandi yasabye Cimerwa ko mu gihe batarafata umwanzuro urambye bajya bamenyesha aba borozi igihe cy’ituritsa ry’intambi bajya bamenyesha maze bagakura amazi mu byuzi kugirango adatobama ariko ibyo ntibyabujije ko ku wa Kane tariki ya 21 Kanama uyu mwaka I saa kumi n’imwe Cimerwa yaturikije intambi maze amafi yose arangirika amashyuza yari afitiye abaturage akamaro kanini nayo araturika ku buryo ubu noneho bari mu gihombo cy’ubugira kabiri.

Nyuma yuko icyo kibazo kibaye inzego z’ubuyobozi zasabye ko icyo kibazo gukurikirana Kandi hagafatwa umwanzuro ubereye kandi urambye aho gukomeza abantu bataka bagahera mu rungabangabo.

Twashatse kumenya icyo uruganda rwa Cimerwa rubivugaho maze ntibyadushobokera gusa aba borozi bavuga ko Cimerwa ubwo yariyaje kureba ibyabaye yabeshye abo baturage ko ikibazo cy’amafi yariyapfuye babariraga miriyoni 150 bakireka maze uruganda rukaba ingurane maze bakavamo bagashakamo ahandi bakorera ubworozi bwabo bw’amafi.Ni ikintu abaturage babonye batakomeza gukururana maze bemera ko bazabarurirwa bakava muri ubwo butaka ariko kuva 2018 amaso yaheze mu kirere arinako bakomeje guturwa mu gihombo n’iturika zizo ntambi za Cimerwa.

IYI MIRYANGO YO IHAGAZE HE?

Benshi muri aba borozi bavuga ko bo gukomeza bakora ubworozi bubahombya bahabwa ingurane n’uruganda rwa Cimerwa bakabujyana ahandi kuko Cimerwa ntiteze guhagarika gukora sima bijyanye no guturitsa intambi.

Bakomeza bavuga ko kandi niba babuze kirengera yaba ubuyobozi bajyana Cimerwa mu nkiko ikabariha umusaruro w’amafi amaze gupfa kuva tariki ya 13 Werurwe 2018.

Ni Kenshi ibibazo by’ingurane bidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’imwe mu myanzuro ugasanga abaturage barasiragizwa bishyuza Kandi bakurikirana imitungo yabo yangijwe.Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagarutse kuri ibi bibazo by’ingurane bya hato na hato maze afata umwanzuro ko abashaka kwimura abantu bajya n’abanza kwishyura ba ny’ir’ubutaka mbere yuko hagira igikorwa runaka gitangira gukorerwamo.

Denis Fabrice Nsengumuremyi./MUHABURA.RW Amakuru nyayo


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru