Yashyizweho kuri3 February, 2018 | 19:07

Rubavu:Police yataye muri yombi umujura ruharwa mu kwiba moto nyuma y’abandi babiri

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifunze umugabo witwa Ntiriburakaryo Jumapiri w’imyaka 35 y’amavuko nyuma yo kumufatana moto yari yaribye ifite icyapa kiyiranga RD 146.Yafashwe tariki ya 1 Gashyantare. Iyo moto yibwe ni iya Tuyisenge Gaspard.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Eurhade Gakwaya yavuze ko iyi moto ari iy’uwitwa Tuyisenge Gaspard akaba yarahise ayisubizwa. CIP Gakwaya yakomeje avuga ko iyi moto yibiwe mu kagari ka Nyundo mu murenge wa Rubavu ikaba yari imaze amezi abiri yaraburiwe irengero.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi moto iboneka ndetse n’ukekwaho kuyiba agafatwa, yagize ati’’Abaturage bagize amakenga babonye mu rugo rw’umuturanyi wabo moto basanzwe batazi kandi babona idakora begera polisi bayiha aya makuru. Twagezeyo dusanga irahari ko ndetse tubona ko ari iya Tuyisenge Gaspard wari waratanze ikirego ko yibwe moto"

CIP Gakwaya yavuze ko uyu wafashwe aje yiyongera ku bandi babiri nabo bibye moto mu minsi ishize, ubu bakaba barashyikirijwe inkiko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gusaba abatwara moto n’ibindi binyabiziga gucunga neza aho baparitse bakanirinda kujya kure y’ibinyabiziga byabo.

Yagize ati’’Mu gihe utizeye umutekano waho uparitse ikinyabiziga cyawe ntukwiye kugisiga ngo ujye kure. Ukwiye kuba hafi y’ikinyabiziga cyawe mu gihe ugiye kure ukaba wagisigira abashinzwe gucunga umutekano w’ibinyabiziga’’.

Ingiyo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza

Yanditswe na Chief Editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru