Yashyizweho kuri25 July, 2019 | 13:47

Rubavu:Abanyamuryango bakoperative bitambitse imodoka y’umuhesha w’inkiko bayibuza guhita

Abanyamuryango ba Koperative Dukundumurimo babangamiye cyamunara y’ibagiro ryabo, bavuga ko bataterezwa cyamunara mu gihe ikibazo kikiri mu rukiko.

Kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019 mu masaha ya mugitondo nibwo Abanyamuryango ba Koperative Dukundumurimo bahagaze mu muhanda, batangira umuhesha w’inkiko witwa Semajambe Leon wagombaga guteza cyamunara ibagiro ryabo we ahita afata icyemezo cyo gusubika cyamunara ayimurira taliki 1/8/2019.

Gusa n’ubwo Semajambe yashakaga guteza cyamunara,muri ayo masaha nanone mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali harimo habera urubanza ku kirego iyi koperative yatanze cyo guhagarika cyamunara yari iteganyijwe.

Umuhesha w’inkiko Semajambe ntiyashoboye kugera ku ibagiro kuko abaturage bamutegeye mu nzira bamubwira ko adashobora guteza cyamunara ibagiro rya koperative yabo kubera amakosa rwiyemezamirimo yakoranye n’abayobozi ba koperative bakaba bashaka guhombya Abanyamuryango 92 bayigize.

Semajambe watambamiwe n’abaturage yavuze ko urwo rubanza abaturage bavuga ataruzi.Ikindi ngo nubwo adashoboye guteza cyamunara ibagiro uyu munsi, ayimuriye ku itariki ya mbere Kanama 2019.

Ati "Urwo rubanza ntarwo tubona twebwe nta cyemezo cy’urukiko, cyamunara ihagarikwa n’icyemezo cy’urukiko nta cyemezo cy’urukiko gihari kugeza ubu. Tuyisubitse kubera abaturage ariko nta cyemezo cy’abaturage kiraza".

Akomeza agira ati "Turayisubitse cyamunara tuyishyize kuwa 1 Kanama, izaba ntacyiyihagaritse. Icyo tugiye gukora ni ukuzana inzego z’umutekano".

Ni mu gihe mu rukiko rw’ubucuruzi i Kigali ho hemejwe ko urubanza rwo guhagarika cyamunara rugomba kubera i Rubavu bityo ukumva ko bidasobanutse iby’iyi cyamunara.

Abanyamuryango basabye ko cyamunara ihagarikwa kubera ko inyandiko urukiko rwagendeyeho rwemeza ko batsinzwe ari impimbano n’ababigizemo uruhare bakaba babikurikiranyweho mu butabera.

Mukanoheri Beatha, umunyamabanga wa Koperative KOADU yagize ati “Uyu umuhesha w’inkiko yatumijwe mu rukiko yanga kwitaba kugirango abone uko aza guteza cyamunara ibagiro".

Urubanza rwa Koperative Dukundumurimo rumaze imyaka itanu aho rwiyemezamirimo yubatse ibagiro kuri miliyoni zibarirwa muri 325 z’Amafaranga y’u Rwanda ndetse isoko rishyikirizwa abagize koperative, ariko nyuma haza kubaho andi masezerano avuga ko koperative izishyura rwiyemezamirimo miliyoni 435 z imirimo yo kubaka ibagiro n’imirimo y inyongera.

Biravugwa ko ikibazo cyagejejwe mu nkiko ndetse koperative iratsindwa itegekwa kwishyura umwenda.

Abahoze ari abayobozi ba koperative KOADU bashoye iyi koperative mu manza barafunzwe hamwe na ba rwiyemezamirimo, aho bakurikiranyweho inyandiko mpimbano yemezaga umwenda wa miliyoni 435 Frw, bakaba baragiye bigana imikono y’abanyamuryango.

Niyomugabo Albert MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe