Yashyizweho kuri11 January, 2017 | 02:13

Perezida Paul Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ugiye kubyara inyungu nyinshi

Perezida Paul Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ugiye kubyarira inyungu nyinshi Abanyarwanda n’Abahinde bafite ubushake bwo gukora.

Mu ijambo yavuze mu gufungura inama mpuzamahanga y’ubukungu, Vibrant Gujarat Global Summit 2017 kuri uyu wa Kabiri ku ya 10 Mutarama 2017, Perezida Kagame yerekanye ko Afurika n’u Buhinde bifite isano rikomeye rishingiye ku mateka kandi bikaba bisangiye intego yo guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Yongeyeho ko by’umwihariko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Buhinde bukomeje kwiyongera, ibi bihugu bikaba bishaka gutanga amahirwe ku baturage bashaka gushora imari bakarushaho kunguka ari nako bateza imbere ibihugu byabo.

Yagize ati “Ubucuruzi hagati y’u Buhinde n’u Rwanda burushaho kuzamuka, kandi hari amahirwe menshi cyane mu ishoramari no mu gushinga ibigo cy’ubucuruzi duhuriyeho. Kimwe n’u Buhinde, u Rwanda rushaka impinduka zirambye binyuze mu gukoresha impano z’abaturage bacu, bakarushaho gutanga umusaruro.”

Perezida Kagame yongeyeho ko u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika byiteguye gukoresha amahirwe ahari, bikongera ibicuruzwa byoherezwa mu Buhinde bitari peteroli n’amabuye y’agaciro.

Ati “Twiteguye kuganira ku bucuruzi n’ishoramari nonaha. Turateganya ibindi bikorwa birimo indege ziva mu Rwanda zijya mu mujyi wa Mumbai zidahagaze mu mezi make ari imbere.

Umukuru w’u Rwanda yasoje avuga ko umuco w’ubucuruzi w’u Buhinde ugendanye n’intego ndetse n’amahirwe biri mu bihugu bya afurika, byumwihariko na gahunda z’iterambere u Rwanda rwihaye.
Perezida Paul Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ugiye kubyara inyungu nyinshi
Inama ya Vibrant Gujarat Global Summit 2017yanitabiriwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Minisitiri w’Intebe wa Portugal, Antonio Costa n’abandi bayobozi bahagarariye ibihugu birimo u Buholandi, u Bushinwa, u Buyapani, Pologne, u Bwongereza, na u Bufaransa, Suwede, Denmark, Canada, Lithuania, UAE, Singapore, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama rimwe mu myaka ibiri, igamije gusangira ubunararibonye, no guteza imbere ubuhahirane hagati y’u Buhinde n’ibindi bihugu.
Perezida Paul Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ugiye kubyara inyungu nyinshi
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru