Yashyizweho kuri24 June, 2017 | 16:11

Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu turere twa Gasabo na Kicukiro mu muganda

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije n’abaturage bo mu turere twa Gasabo na Kicukiro mu muganda ngarukakwezi aho batunganyije Igishanga cya Nyandungu.

Muri iki gishanga hateguriwe umushinga wo kugihindura ahantu nyaburanga (eco-tourism park), abantu bashobora kuruhukira, gukorera imyidagaduro ndetse bakanahavoma amwe mu mateka yo mu Rwanda rwo hambere.

Uyu mushinga uri muri gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije hagamijwe gukumira iyangizwa ry’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, kongera urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya imyuzure, ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga no guhanga imirimo ishingiye ku bidukikije n’ubukerarugendo, uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri na miliyoni 400 (2,413,699,149).

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru