Yashyizweho kuri13 May, 2020 | 20:53

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye uburyo inguzanyo ya IDA izakoreshwa mu iterambere

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020, Inteko Ishinga Amategeko,Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro y’umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano y’inguzanyo, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA).

Iyo nguzanyo ya miriyari 92 na miriyoni zirenga 506 z’amafaranga y’u Rwanda (miriyoni 91 n’ibihumbi 400 by’amayero) ni inkunga y’inyongera igenewe Politiki y’iterambere ry’urwego rw’ingufu mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 03 Gicurasi 2020.

Abadepite bemeje ishingiro ry’uwo mushinga nyuma yo gutangiza imirimo y’Inteko Rusange y’Igihembwe Kidasanzwe, mu muhango wayobowe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille.

Minisitiri w’mari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, yatangarije Abadepite ko Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA) kemereye Leta y’u Rwanda inguzanyo mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byayo.

Yavuze ko iyi nguzanyo izishyurwa ku gipimo k’inyungu kingana na 0.75% mu gihe k’imyaka 32 izatangira kubarwa nyuma y’imyaka itandatu 6 isonewe.

Ati: “Iyi nkunga y’inyongera yatanzwe igamije guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 muri gahunda y’ivugurura y’urwego rw’ingufu isanzwe iterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere IDA. Intego y’iyi gahunda ni ugufasha ikwirakwiza rya serivisi z’amashanyarazi ku buryo burambye.”

Mnisitiri Dr. Ndagijimana yanavuze ko iyo gahunda ishingiye ku nkingi ebyiri, ari zo kubaka urwego rw’amashanyarazi rufite ubushobozi bw’imari buhagije no kunoza imicungire y’ibikorwa by’amashanyarazi.

Imibare itangwa na Leta y’u Rwanda yerekana ko muri Gashyantare 2020, abaturage bari bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi mu Gihugu hose bari 54% (39% by’amashanyarazi anyura mu miyoboro rusange y’insinga na 15% by’atanyura mu miyoboro rusange y’insinga/off-grid).

Muri Nzeli 2017 abari bafite amashanyarazi bari 40.7%, mu gihe kandi amashanyarazi atakara ku miyoboro rusange y’amashanyarazi yavuye kuri 22% akagera kuri 19%.

Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kuba yakwije amashanyarazi mu Gihugu ku kigero cya 100% bitarenze mu mwaka wa 2024.

Kugira ngo umuhigo ugerweho hagendewe ku bushobozi bw’Igihugu, hemejwe ko 52% by’abaturage bashyirwa ku mmiyoboro rusange , naho 48% bagahabwa amashanyarazi atari ku muyoboro (off-grid), akomoka ku mirasire y’izuba, biyogazi aho bishoboka, abandi bakazagenda bacanirwa n’ingomero nto z’amazi ziri aho batuye.

Chief editor/ MUHABURA. RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru