Yashyizweho kuri26 November, 2016 | 16:50

Minisitiri Murekezi yatangije igihembwe cyahariwe gutera Igiti

Atangiza ku mugaragaro Igihembwe cyahariwe gutera Igiti, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yasabye abanyarwanda kwihutira gukoresha gaz kuko ari yo izafasha mu kubungabunga ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2016, ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera igiti, kuri site ya Bushyorongi mu Murenge wa Bukure, mu Karere ka Gicumbi, ahatewe ibiti by’inturusu bisaga 6000 kuri hegitare 3.89.

Minisitiri w’Intebe yakanguriye Abanyarwanda gukomeza gutera no kwita ku mashyamba kuko umuvuduko wo gutema ibiti uramutse uruse uwo kubitera u Rwanda rwasigara ari ubutayu.

Yasabye abatuye mu mujyi kugira umuco wo gutekesha gaz kuko ari byo bihendutse ugereranyije no gukoresha amakara, ndetse avuaga ko mu rwego rwo gufasha abaturage, leta yavanyeho imisoro kuri gaz iva hanze izanwa mu Rwanda.
Ati “Uretse kutabisobanukirwa nta cyatuma tudatekesha gaz.”

Yavuze ko hari igihe gaz izajya ikoreshwa iva mu matiyo atari ukuyigura mu macupa nk’uko biba mu bihugu byo mu Burayi na Amerika.

Yasabye abatuye mu midugudu, amagereza n’ibindi bigo gukoresha Biogaz kuko ihendutse kurusha gukoresha inkwi.

Kugeza ubu mu cyaro abatekesha amakara n’inkwi bari ku kigero cya 94 % na ho mu mijyi bari kuri 67%.

Biteganyijwe ko ubuso bw’u Rwanda bugomba kuba buteyeho amashyamba kuri 30% mu 2018, Minisitiri w’Intebe akaba yijeje ko uyu muhigo uzagerwaho byanze bikunze.
Ati “Kwemeza ko iyi ntego tuzayigeraho ntibishidikanywaho, kuko ubu turi kuri 29.6%.”

Muri iki gihembwe mu gihugu hose hazaterwa ibiti kuri by’amashyamba kuri hegitari 8080 na hegitari 19364 z’ibiti bivangwa n’imyaka.

By’umwihariko mu Karere ka Gicumbi hazaterwa ibiti kuri hegitari 3700 mu rwego rwo kubungabunga inkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Imijyi yose cyane Kigali ikangurirwa gutera ibiti by’imirimbo ahahurira abantu, bifasha gukurura umwuka mwiza.
Amafoto:Igihe

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe