Yashyizweho kuri20 October, 2016 | 13:20

Maroc yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda

Ubwami bwa Maroc bwafashe umwanzuro wo gufungura ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kunoza no gushyira mu bikorwa amasezerano bwasinyanye n’u Rwanda

Kuri uyu Gatatu tariki 19 Ukwakira 2016, u Rwanda na Maroc byasinyanye amasezerano 19 arimo n’ajyane no gutsura umubano n’imigenderanire yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye na yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko Ambasaderi mushya wa Maroc amaze iminsi ibiri amushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, igisigaye ari ukuzishyikiriza Perezida wa Repubulika.

Yagize ati “Maroc yafunguye Ambasade hano, ambasaderi arahari agiye gutangira gukora ndetse mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, u Rwanda rwamenyesheje igihugu cya Maroc y’uko rugiye gufungurayo ambasade.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibi bifite akamaro gakomeye yaba mu ishoramari no guteza imbere ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi, dore ko mu ruzinduko rw’umwami Mohammed VI uri mu Rwanda ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano menshi arimo n’ayihariye kuri ziriya ngingo.

Ati “Ibyo bizoroshya cyane ari abakora imirimo y’ubucuruzi, abashoramari ariko cyane cyane Abanyarwanda n’Abanya-Maroc bashaka gutembera bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.”

Mu rwego rw’imigenderanire, ibihugu byombi byanateye intambwe ya mbere bisinya amasezerano y’imigenderanire mu by’indege.

Minisitiri Mushikiwabo asobanura ko ibihugu byombi byemera ko indege za buri gihugu zishobora kujya mu kindi ariko bitarumvikana uko amakompanyi yabyo y’indege yatangira kugwa ku butaka bw’ikindi gihugu.

Yagize ati “U Rwanda rufite ikompanyi y’indege, Maroc nayo irayifite, igisigaye ni ukumvikana mu bijyanye no gutangira kujya mu bihugu byombi ariko aho ntiturahagera, icyo twemeranyijwe gusa ni ugushyiraho uburyo bwemewe n’amategeko bunemewe n’ibihugu byombi bwo kuba twakorana tugafungura ikirere buri wese agafungura ikirere cye ku ndege z’ikindi gihugu.”

Ibihugu byombi kandi byanemeranyijwe koroherezanya ku bijyanye na visa, aho haherewe ku bafite visa z’abadipolomate n’iz’abakozi ba Leta ariko n’Abanyarwanda basanzwe bafite pasiporo isanzwe nabo bashobora kujya mu gihugu cya Maroc n’Abanya-Maroc bakaza mu Rwanda.

Umwami wa Maroc, Mohammed VI uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda azahava yerekeza muri Tanzania na Ethiopia, bikaba ari ubwa mbere akoreye uruzinduko nk’uru muri Afurika y’Uburasirazuba.

Intumwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita, yabwiye itangazamakuru ko uruzinduko rw’umwami rugamije gutsura umubano na Afurika y’Iburasirazuba by’umwaihariko u Rwanda kuko ruzabafasha kwibona neza mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe bagiye kugarukamo no guhangana n’ikibazo cya Sahara y’Uburengerazuba

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru