Yashyizweho kuri4 March, 2018 | 13:31

Ngoma:Litiro zirenga 1000 z’inzonga z’inkorano zafatiwe mu rugo rw’umuturage.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafatiye mu rugo rw’umuturage inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya “Gubwaneza” isaba abaturage kutishora mu biyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko zangiza ubuzima bw’uzinywa.

Ibi byabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo Polisi yageraga mu rugo rwa Muhawenimana Edinace w’imyaka 30 ruherereye mu Kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo ikamusangana litiro 1080 z’izo nzoga z’inkorano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko zafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage, anabashimira uruhare bakomeje kugaragariza Polisi hagamijwe kurushaho gukumira ibyaha no kwicungira umutekano.

Yagize ati:’’Turashima ubufatanye abaturage bakomeje kugaragariza Polisi yabo kuko umuturage yegereye Polisi akayibwira ko Muhawenimana afite inzoga nyinshi mu rugo iwe, ko Polisi n’izindi nzego zibishinzwe zikwiye kugenzura niba zujuje ubuziranenge.’’

CIP Kanamugire yasabye abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko biri ku isonga mu bitera ibindi byaha.

Aha yagize ati:’’ Umubare munini w’ibyaha bigaragara muri iyi Ntara usanga ababikoze baba babikoreshejwe n’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Abaturage bakwiye kubicikaho kuko biteza umutekano muke, bikanadindiza ubukungu bw’umuryango n’igihugu muri rusange.’’

CIP Kanamugire yasoje abwira abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko uretse kuba bihungabanya umutekano binateza igihombo ubikora mu gihe bifashwe bikangizwa.

Aha yagize ati:’’Buri wese akwiye kumva ko umutekano umureba, akumva ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha bikanamuteza igihombo; igihe bifashwe birangizwa ayo yashoye ntabashe kuyagaruza kandi hari ibindi bikorwa byemewe yakora akiteza imbere.’’

Amabwiriza y’inzego zibanze ateganya ko ufashwe acuruza inzoga zinkorano zangirizwa mu ruhame, akanacibwa amande kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri 500 y’amafaranga y’u Rwanda, n’uruganda ruzenga rugafungwa kugeza igihe rubonye ibyangombwa bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RBS).

Akagali ka Cyasemakamba ari naho uwitwa Muhawenimana Edinace wafatanywe izo nzoga atuye

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru