Yashyizweho kuri12 May, 2020 | 08:53

Leta yu Rwanda yongereye amanota mu mikoreshereze y’ingengo y’imari ku rwego mpuza mahanga

Ubushakashatsi mpuzamahanga bwakozwe ku mikoreshereze y’ingengo z’imari z’ibihugu bitandukanye ku Isi (The Open Budget Survey (OBS) bwa 2019 bwatangajwe muri uyu mwaka wa 2020, bwagaragaje impinduka nziza zagaragaye mu mikoreshereze y’ingengo y’Imari ya Leta y’u Rwanda.

OBS ni ubushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri busesengura imyanzuro ya Leta ku bijyanye n’ingengo y’imari, uhereye ku byemezo bijyanye n’imisoro yakwa mu gihugu, ishoramari rya Leta, umwenda ibihugu bifite n’uruhare Leta zigira mu guha urubuga abaturage rwo kugira uruhare mu ngengo y’imari ngarukamwaka ibategurirwa.

Ubwo bushakashatsi bwibanda ku byiciro bitatu ari byo gukorera mu mucyo (transparency), guha rubanda umwanya wo kugira uruhare mu ngengo y’imari (public participation), n’uruhare rw’indorerezi mu gusesengura no kugira uruhare mu ngengo y’imari ya Leta (oversight).

Mu Rwanda imyaka ibiri ishize hagaragaye impinduka mu byiciro byose; mu bijyanye no gukorera mu mucyo rwiyongeyeho amanota 17, uruhare rwa rubanda rwiyongeraho amanota 2, n’uruhare indorerezi (abagize Inteko ishinga amategeko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta) rwiyongeraho amanota 2 .

Imibare y’umwaka wa 2017 yerekana ko u Rwanda rwari rufite amanota 22% mu gihe muri uyu mwaka rwagize amanota 39% ku mpuzandengo yo gutsindiraho y’amanota 45% .

Uru rwego rwagenzuwemo uko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yoroheje kugera ku makuru cyane cyane ashyirwa ku rubuga rwa internet ku bruryo byorohera buri wese kuyageraho, kuba ashyirirwaho igihe, no kuba akubiyemo amakuru yose agize ingingo z’ingenzi 8 zigize Ingengo y’Imari.

Kuri uru rwego, Igihugu kigaragara nk’igitangaza amakuru ahagije ari uko kiri hejuru y’amanota 61%.

Iyakaremye Zachée, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ibikubiye mu Ngengo y’Imari ya Leta yagaragaje ko impamvu imibare y’u Rwanda ikiri hasi ari ukubera ubwo bushakashatsi bwibanda ku makuru rukuye ku rubuga rwa MINECOFIN gusa.

Yagize ati: “Uko bigaragara u Rwanda ruragenda rwongera amanota, kandi inzira irakomeje tuzagenda twubahiriza gutangaza ibigenderwaho byose mugutanga amanota, kandi hari ibyo twatangiye gukora ku buryo amakuru yose agize ingingo z’ingenzi 8 zigize Ingengo y’Imari ashyirwa kuri murandasi.”

Gukorera mu mucyo byagiye byongera amanota guhera mu mwaka wa 2010 aho u Rwanda rwari rufite amanota 11%, mu 2012 rugira 8%, mu 2015 rugira 35%, 2017 rugira 22% na ho mu 2019 rugira 39%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko amanota y’u Rwanda yageze kuri 15% avuye kuri 13%. MINECOFIN yo ivuga ko uruhare rwa rubanda ruri hejuru cyane mu ngengo y’Imari, ibituma imibare igabanyuka ari uko urwo ruhare rutashyizwe mu nyandiko ngo rutangazwe ku rubuga rwa Minisiteri aho abashakashatsi barubona.

MINECOFIN itanga urugero rw’uburyo guhera mu nzego z’ibanze abaturage, sosiyete sivile n’indi miryango itegamiye kuri Leta, batanga ibitekerezo by’ibyo bumva byakongerwa mu ngengo y’imari.

Ibitekerezo byatanzwe byose bihabwa agaciro ariko hakarebwa ibyihutirwa bijyanye n’ikerekezo k’Igihugu, ndetse bikaba bikorwa mu mucyo kuko ibitoranywa byose bitangazwa ku rubuga rw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’ibanze (LODA).

Iyakaremye yagize ati: “Uruhare rwa rubanda rwagaragaye ko ruri hasi kubera ko tutabyanditse ngo bibe bigaragara ku rubuga rwacu, ntibisobanuye ko u Rwanda rutabaha rugari ngo batange ibitekerezo.”

Kuri uru rwego harebwa uko abanyamategeko n’inzego z’ubugenzuzi zigira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari, u Rwanda rukaba rwaragize amanota 65% ruvuye kuri 59% rwagize mu mwaka wa 2017.

MINECOFIN yasabwe korohereza Inteko Ishinga Amategeko kugira ruhare itegurwa ry’ingengo y’imari mbere yogushyikirizwa imbanzirizamushinga bagezwaho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, ndetse na raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zikajya zigenzurwa n’urundi rwego rw’ubukungu rwihariye.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru