Yashyizweho kuri8 April, 2020 | 10:13

Leta y’u Rwanda yakiriye inkunga y’u Budage ya miriyoni 52

Leta y’u Rwanda yakiriye inkunga y’u Budage ya miriyoni 52 z’amayero (zikabakaba miriyari 53 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gushyigikira iterambere ry’imigi, kwegereza ubuyobozi abaturage, n’iry’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) byohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Iyo nkunga yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2020, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Uzziel Ndagijimana, n’Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Thomas Kurz.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itangaza ko inkunga ya miriyoni 20 z’amayero izifashishwa mu gushyigikira gahunda yo kubaka Umujyi wa Kigali utangiza ibidukikije , miriyoni 18 z’amayero zigakoreshwa mu kwimakaza imiyoborere myiza na ho miriyoni 14.1 z’amayero zikifashishwa mu guteza gushyigikira SMEs.

Minisitiri Uzziel Ndagijimana yagize ati: “Iyi nkunga irashyigikira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’ingenzi za Leta y’u Rwanda zirimo imiyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage, guhanga imirimo, no kubaka imigi itangiza ibidukikije. Ni inkunga ikomeye kuri gahunda za Leta y’u Rwanda z’igihe kirekire.”

MINECOFIN ishimangira ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Budage mu buhahirane n’iterambere bwahereye mu mwaka wa 1963, mu iterambere bukaba bwibanda ku miyoborere myiza, imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) n’urwego rw’abikorera, imigi ibungabunga ibidukikije, gufasha abaturage kubona ingufu z’amashanayarazi n’ikoranabuhanga.

Leta y’u Budage n’iy’u Rwanda byishimira ko umubano wazo urushaho kuba mwiza uko imyaka ishira indi igataha, bityo amasezerano yasinywe ku wa Kabiri ari indi ntambwe yo gukomeza kuwusigasira.

Buri myaka ibiri, ibihugu byombi bigirana ibiganiro (Intergovernmental Negotiations/IGN) bigamije kureba ahakenewe kongerwa ingufu muri gahunda ziterambere.

Chief editor/ MUHABURA. RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru