Yashyizweho kuri26 May, 2017 | 15:31

Kayonza: Umushinga RDDP ugiye gusubiza ibibazo aborozi b’inka bahuraga nabyo

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude avuga ko mu myaka itandatu aborozi by’umwihariko aborozi b’inka bo muri aka karere bazaba bamaze kugera ku rwego rwo korora kijyambere. Ibi byose ngo bikaba bizagerwaho ku bufatanye n’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ugamije guteza imbere umukamo w’amata mu Rwanda RDDP (Rwanda Dairly Development).

Umuyobozi w’akarere yatangaje ibi kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’umunsi umwe yari yagenewe aborozi bo mu karere ka Kayonza n’uyu mushinga wa RDDP.

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere dutunze aborozi benshi mu gihugu gusa ariko kugeza uyu munsi wa none gusa mu mbogamizi aba borzoi bagaragaje bahura nazo harimo kuba umusaruro uturuka ku mukamo w’amata ukiri hasi ndetse muri iyi ntara bakaba bakunze guhura n’ibihe byiganjemo izuba ryinshi

Ntaganda Jean Paul, Umukozi w’uyu mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi wo Guteza imbere umukamo w’amata mu Rwanda (Rwanda Dairly Development Project) asobanura ko bimwe mubyo uyu mushinga waje uje gukemura no gushakira umuti harimo kuvugurura inka zihari kugirango umukamo ubashe kwiyongera ndetse no gufasha aborozi uburyo bashobora gufata neza ubwatsi harimo no kubutubura.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude avuga ko kubufatanye n’aba bafatanyabikorwa bafite gahunda yo kuzamura umusaruro uva mu bworozi bw’inka ndetse no kongerera ubushobozi umuntu ukora muri ubu bworozi.

Yagize ati “ Ngira ngo murabona ko muri uyu mushinga twamurikiwe na RDDP uzamara imyaka itandatu harimo kuzamura ubworozi cyane cyane amatungo y’inka mu bijyanye no kuzitera intanga, uburyo twavugurura umukamo mu rwego rwo kongera ubwo bushobozi mu bakora muri ubu bworozi”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza kandi akomeza avuga ko kubufatanye n’uyu mushinga bazakomeza kuvugurura ubworozi bwo muri aka karere ku buryo buzaba ari ubwa kijyambere.

Bimwe mubyo uyu mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ugamije kandi harimo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, gushyigikira ibikorwa remezo n’ibikoresho bigamije gutunganya amata n’ibiyakomokaho ndetse no kunoza seivisi z’ubworozi. Uyu mushinga kandi ukaba uzagenera inka bamwe mu baturage batishoboye muri gahunda ya Girinka muri aka karere

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe