Yashyizweho kuri8 December, 2016 | 00:24

Kayonza: Ese koko Inzara y’igikatu yashegeshe aka karere yamaze kuvugutirwa umuti w’Igihe kirekire?

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangije gahunda yo gutanga imbuto z’imyumbati ku bahinzi bo mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama, iyi mbuto ngo niwo muti wa hafi ubuyobozi bw’Aka Karere bwiteze ko uzavura burundu inzara idasanzwe ivugwa by’umwihariko mu Murenge wa Rwinkwavu.

Ibintu umuntu yakwibaza niba Ubuyobozi bw’akarere bwarasanze igihingwa cy’imyumbati gisanzwe kinatinda mu butaka kugirango kibashe kwera ari umuti wihuse ubuyobozi bwabashije gushakira iki kibazo cy’inzira n’ubwo kuri bo batanga ihumure

Impuguke mu by’Ubuhinzi zihamya ko igihingwa cy’Imyumbati gishobora kumara byibuze igihe kigera ku myaka ibiri n’amezi atandatu mbere yo kuba cyatanga umusaruro, umuntu akaba yakwibaza niba aba baturage bazamara iyo myaka igera kuri ibiri n’igice bagitunzwe n’iyi nkunga bagenerwa na Leta.

ibi bikaba biteye impungenge aba baturage bo mu karere ka Kayonza basanzwe bugarijwe bikomeye n’inzara aho kugeza magingo aya abenshi mu bari batunzwe n’ubuhinzi babona icyo kurya ariko inkunga itangwa na Leta yabonetse n’ubwo benshi muri bo bemeza ko nabwo kuri ubu ibona umugabo igasiba undi.

Musabyimana Bernard atuye mu Mudugudu wa Matinza ho mu Murenge wa Rwinkwavu akaba avuga ko iyi mbuto n’ubwo ije kubaramira ariko ari amaburakindi gusa ku rundi ruhande avuga ko abishoboye bafite ibindi bihingwa bahinze mu mirima yegereye igishanga ndetse na bamwe bafite amasambu mu gishanga

Ati “Leta yakomeje kujya ituba hafi n’ubwo ubuzima bukomeza kugorana ariko nta ko itagize rero n’iyi mbuto kuko nta kundi twabigenza tugiye gupfa kugerageza turebe neza ko wenda yo yazabasha guhangana n’izuba gusa iratinda ntitwizeye ko izamara imyaka ibiri bamwe badafite utwo dusambu mu gishanga bagihumeka umwuka w’abazima

Uyu Musabyimana kandi akomeza avuga ko iyi myumbati bazaniwe n’Ubuyobozi bababwiye ko ari iya turutse I Bugande kandi idashobora gufatwa n’indwara cyane cyane izijyanye no kubura imvura

Gusa aba baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu na Murama bose usanga bahurira cyane ku myumbati bagiraga muri utu duce yatwaga Bill Cliton bajyaga bahinga nyuma ikaza gufatwa n’izuba ndetse n’indwara zaza kuziramo ikabasha kwandura igacika burundu kuri ubu bikaba byari bisigaye ari ingumi kuri bo haba kubona imyumbati cyangwa ifu y’ubugali muri iyi Mirenge.

Uwitwa Habumugisha Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Mateza akagari ka Kankundo mu Murenge wa Rwinkwavu avuga ko iyi mbuto n’ubwo batari bayigerageza ariko bizeye ko nayo izabamerera neza nk’uko iyo bari barahawe ba Bill Cliton yari imeze.

Ati “Batubwiye ko iyi myumbati bayikuye mu mahanga itarwaye ndetse natwe twizeye ko izaba myiza nk’iya mbere tukongera tukagira imyumbati nk’uko byahoze hano muri Rwinkwavu

“Turifuza ko wenda abayobozi bacu badufasha bakayitwongerera tukabona myinshi hanyuma twese tukabasha guhinga kuko urabona iyi ngiyi ihabwa amashyirahamwe gusa bivuze go byaba byiza n’abandi baturage babashije kubona kuri iyi mbuto bagahinga mbese ikagera kuri bose bakonaho ubundi tugahinga twese tukeza tukabasha kuzahuka tugaca ukubiri n’inzara yari yaratubase inahangaha I Rwinkwavu”

Aba baturage bakomeje guhanga amaso ubuyobozi bavuga ko bahawe imbuto y’Imyumbati bita iyaturutse I Bugande bakaba bizeye ko ishobora kuzabatabara n’ubwo inzara ikiri yose muri aka karere ndetse bakaba bavuga ko n’iyi mbuto itabahagije

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butanga ihumure kuri aba baturage bwemeza ko iyi mbuto yizewe cyane ko yaturutse muri RAB imaze gutuburwa ndetse n’ubuziranenge bwayo bukaba ari nta makemwa nk’uko bisobanurwa n’Uwibambe Consolee Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Uwibambe Consolee Ati “Iyi mbuto turayizeye cyane kuko yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB kandi ikintu kijya gutuburwa na RAB ari uko gifite ubuziranenge ikindi kandi imyumbati ni igihingwa gishobora guhangana cyane n’izuba n’ubwo abaturage bafite imupungenge z’uko ari igihingwa gitinda kwera ariko natwe twabemereye guhinga n’izindi mbuto kuburyo uhinga imyumbati mu ipariseri imwe ufite hanyuma indi uhandi ukahahinga ibindi bihingwa”


Vice Meya Uwibambe kandi akomeza avuga ko n’ubwo imbuto ikiri nkeya ariko hari gahunda yo kuzayigeza kubatuye akarere kose muri rusange n’ubwo bamanje gutangirira ku mirenge baziko ibabaye cyane nka Rwinkwavu na Murama n’Indi mirenge igize aka karere ka Kayonza yose ikazagerwaho. Musabyimana Bernard n’umufasha we batuye mu Mudugudu wa Matinza ho mu Murenge wa Rwinkwavu


Habumugisha Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Mateza akagari ka Kankundo mu Murenge wa Rwinkwavu ari mu murima atema neza imyumbati yo gutera Uwibambe Consolee Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu nawe mu muria afatanya n’abahinzi ari nako aberekera uburyo bwo guetera imbuto nshya y’imyumbati.

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu//MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru