Yashyizweho kuri23 November, 2016 | 10:20

Kayonza : Banga kumesa imyenda no kwambara neza kugirango batavanwa mu cyiciro cya mbere y’Ubudehe

Abatuye mu karere ka Kayonza bakomeje kugaragaza ko batigeze narimwe bishimira uburyo bashyizwe mu byiciro by’ubudehe, Gusa ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko benshi muri aba baturage baba bagifite umuco wo gukunda kwigumira mu cyiciro cya mbere aho baba bafashwa byose kabone n’ubwo baba bafite ibya mirenge

Aba baturage bakomeje kugaragaza ibi ni abo mu murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza aho bamwe muri aba bemeza ko uburyo bashyizwe mu byiciro nan’ubu bitari byasobanuka ndetse bakomeza kugaragaza ko bamwe habayeho kubarengera

Mukanoheli ni umwe mu batuye muri uyu murenge wa Gahini muri aka karere ka Kayonza avuga ko ntakuntu byumvikana uburyo umuturage utishoboye ashyirwa mu cyiciro cya gatatu ariko wajya kureba ugasanga na wa mukire ufite iduka ku muhada nawe ari muri icyo cyiciro

Mukanoheli ati “Nk’ubu urugero nkanjye mba mu cyiciro cya gatatu kuko mfite aho kuba n’ubwo wenda hadahambaye ariko ni inzu idafite ikibazo kandi ni iyanjye sinyikodesha, yewe mfite no munsi y’urugo aho nshobora guhinga n’utwo tuboga urebye n’abana banjye bashobora kuba biga nkababonera ibyangobwa by’ibanze wenda uretse muri kaminuza niho ntabishobora”

Ariko ugasanga wa mubyeyi udafite inzu ye iyo abamo arayikodesha ndetse ntagire no munsi y’urugo nawe bamushyize mu cyiciro cya gatatu ndetse wajya kureba ukabona n’imibereho ye ntago yoroshye ariko ku rundi ruhande nanone ugasanga na wa mucuruzi nawe ari mucyiciro cya gatatu afite imodoka, afite amazu abamo ayo acururizamo, ayo akodesha n’ibindi bintu nk’amafamu urumva rero biteza ikibazo ko abo bantu batatu bose bajya mu kiciro kimwe

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’aka Karere bwemeza ko gahunda yo
gushyira abantu mu byiciro izakomeza buri mwaka kandi ari nayo mpamvu abaturage batagakwiye kubigiraho ikibazo cyane
MURENZI Jean Claude, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza kandi anenga cyane abaturage bishimira guhora mu cyiciro cya mbere bakoresheje amanyanga atagakwiye kuranga Umunyarwanda. ni mu kiganiro yagiranye na MUHABURA.rw

Meya Murenzi ati “Mucyaro bo bafite umuco mubi wo kutamesa imyenda ngo batagaragara neza bagaherako bashyirwa mu cyiciro kitari icya mbere ariko muby’ukuri uwo si umuco mwiza kuko ngo no munzego z’ibanze nicyo bagenderaho niba umuntu adafite imyenda imeshe uwo ntago yishoboye”

“Urumva igikenewe ni ubukangurambaga no kwigisha abaturage bacu uburyo ibi bintu byo kuba mu cyiciro kitari icya mbere bidateye ikibazo na kimwe ahubwo ari uburyo bwo gufasha mu iterambere ry’igihugu kugira ngo na wawundi koko ukwiye gufashwa abone ubwo bufasha nta zindi nkomyi

Meya Murenzi kandi akomeza asaba abatuye muri uyu murenge n’ahandi hose mu karere ka kayonza kumva neza impamvu Leta yazanye ubu buryo bwo gufasha abantu binyuze mu kubashyira mu byiciro

Gahunda yo gushyira abantu mu byiciro bisanzwe bizwi ko ahanini igenwa n’abaturage mu midugudu batuyemo n’ubwo usanga hakiri urugendo kugira ngo abaturage babashe gusobanukirwa neza impamvu yo gushyirwa mu byiciro by’ubudehe. MURENZI Jean Claude, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza


Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru