Yashyizweho kuri29 May, 2017 | 15:21

Kayonza : Abitabiriye imurikabikorwa bararivuga imyato

Benshi mu baturage bitabiriye imurikabikorwa ry’akarere ka Kayonza bavuga ko bungukiye byinshi muri iri murikabikorwa mu buryo bw’imikorere bityo bakaba biteze umusaruro ndetse no kwagura ibikorwa byabo. Ubuyobozi bw’aka karere bwo buvuga ko impamvu nyamukuru y’imurikabikorwa ari ukugirango abaturage ndetse n’abashyitsi bamenye ibikorerwa muri aka karere kabo.

Mu imurikabikorwa ry’iminsi ibiri ryateguwe n’akarere ka Kayonza mu rwego rwo kugaragariza abaturage ibikorerwa muri aka karere, bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa bavuze ko baryungukiyemo byinshi bizabafasha mu mikorere yabo no kwagura ibikorwa byabo.

Usibye kuba bamwe muri aba baturage bungukiye byinshi muri iri murikabikorwa ngo bizeye ko na nyuma yo kuva muri iri murikabikorwa hari byinshi bagiye guhindura ndetse bakaba banaboneyeho n’umwanya wo kugaragariza ababagana bimwe mubyo bakora.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwo buvuga ko impamvu nyamukuru y’iri murikabikorwa ari ukugira ngo bagaragarize abafatanyabikorwa bimwe mu bikorerwa muri aka karere,uyu kandi ngo akaba ari umwanya mwiza wo kugira ngo abaturage basobanurirwe ibikorerwa muri aka karere

Murenzi Jean Claude, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yagize ati “Iri murikabikorwa ni ingirakamaro kuri twese nk’abatuye akarere ka Kayonza ariko by’umwihariko impamvu nyamukuru yaryo ni ukugirango tugaragarize abafatanyabikorwa bacu ibikorerwa muri aka karere”

Muri iri murikabikorwa ry’akarere ka Kayonza ryabaye hagati ya 25 na 26 Gicurasi 2017 rikaba ryaritabiriwe n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza aho habayeho umwanya wo gusobanurira ababagana ibyo bakora.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru