Yashyizweho kuri7 July, 2017 | 10:35

Karongi : Indwara bita muryamo yazengereje ingurube

Mu gihe aborozi b’amatungo magufi y’ingurube bo mu karare ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba, bavuga ko bamaze gutera imbere kubera iri tungo. Baravuga ko imbogamizi ikomeye bafite ari uko abaganga b’amatungo iyo babitabaje amatungo yabo arwaye batinda kubageraho bigatuma ayo matungo ahita apfa, bakaba basaba ubuyobozi kubaba hafi muguhangana n’indwara z’aya matungo y’ingurube ngo kuko iyo aya matungo yitaweho azamura ubukungu bw’umworozi ndetse n’igihugu muri rusange.

Aba borozi baravuga ko korora amatungo y’ingurube byabateje imbere ku buryo bushimishije, ngo kuko nta gahunda ya Leta nimwe batabasha gushyira mu bikorwa. Aha bavuga ko babasha kwishyurira ubwisungane mu kwivuza kugihe, ndetse ngo babasha no kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri nta zindi mbogamizi bahuye nazo.

Gusa ku rundi ruhande icyo bagaragaza nk’imbogamizi zikomeye kuri bo, ndetse zituma haba igihombo gikomeye muri ubu bworozi, ngo ni uko iyo hari ingurube irwaye bitabaza abaganga b’amatungo ntibabashe kuhagerera igihe, nyamara ngo ingurube ari itungo rifatwa n’indwara igahita irihitana vuba, iyo idahise ikurikiranwa ngo ivurwe.

Uyu ni Mukabutare Claudine, atuye mu murenge wa Bwishyura, akaba ari umwe mu borozi b’amatungo y’ingurube, akaba avuga ko ubu bworozi bwamugejeje kuri byinshi, ariko akagaragaza ko hari ikibazo cy’uko aya matungo arwara abaganga b’amatungo ntibabafashe vuba.

JPEG - 48.8 kb
Uyu ni Mukabutare Claudine, atuye mu murenge wa Bwishyura

Yagize ati: “Ubworozi bw’ingurube rero, ubundi twebwe twumvaga ko ari ubworozi bukorerwa kure y’umujyi, ariko ubu turazoroye kandi tubona bugenda neza, ushobora korora ingurube ukayubakira hejuru, ukayikorera amasuku neza”
Ubundi twumvaga ingurube ari itungo rigira umwanda nkatwe dufite itsinda ryoroye ingurube twahawe n’umushinga umwe, biratugora kugira ngo tuyifate ariko tuza kuyubakira ahantu dutuye. Tuyiha umunyamuryango umwe, ariko kugeza ubu nta kibazo kijyanye n’ingurube kuko tubona ari itungo nk’ayandi,rigira umusaruro wihuta kuruta ayandi

Mukabutare akomeza agira ati “Ushobora kuba ufite ingurube none ejo ukazaba ufite inka,ibyiza byayo ni byinshi; tubona ifumbire, urayigurisha ukikenura ukishyura mitiweri, ukarihira umwana ishuri, muri make nta kibazo cyayo.”
Yongeraho ko imbogamizi bahura nazo ari iziterwa n’uburwayi kuko ushobora guhamagara veterineri ntumubone vuba, ikaba yapfa.

Uwitwa Bosco nawe yunzemo avuga ko imbogamizi zikomeye bahura nazo ari uko ingurube zirwara abaganga b’amatungo batinda kubageraho zigapfa.

Yagize ati: “Ikibazo tugira kinini n indwara ifata ingurube, hanyuma ba veterineri bagatinda kutugeraho, ugasanga biduteje igihombo.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko ikibazo aborozi b’ingurube bahura nacyo bakizi kuko indwara inkunze kwibasira ayo matungo yitwa Muryamo itagira umuti ari nacyo gituma, iyo yinjiye mu ngurube bituma aborozi bagira igihombo gikabije.

Ubwo umuyobozi w’aka karere NDAYISABA François, yatangarije MUHABURA.RW yavuze ko igihombo aborozi b’ingurube bahura nacyo kubera indwara ya muryamo nabo bakizi ariko ngo kuko nta rukingo ndetse n’umuti iyi ndwara igira, igishoboka ni ukurinda izitafashe nayo ko zakwandura.

JPEG - 120.7 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi NDAYISABA François

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi NDAYISABA François Yagize ati: “Indwara zikunze kuza mu ngurube, hari indwara yitwa Muryamo….Iyo ndwara iyo yinjiye mu ngurube nta muti igira nta rukingo, zose zihita zipfa; igikorwa ni ukuzirinda kugira ngo zidahura n’izindi zirwaye”

Avugako atazi ikiyitera ariko nanone ku bijyanye n’ubuvuzi, Umurenge ni munini usanga urimo ingo ibihumbi 4, hafi ibihumbi 5, icyo twasabye nk’akarere, twasabye RAB, nk’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi,…ko abize ubuveterineri bose bahabwa amahugurwa, yaba ari ayo gutera intanga, yaba ari ayo gukingira indwara z’ibiza, kugira ngo batange ubuvuzi bw’ibanze ku matungo aba arwaye.

Ubworozi bw’ingurube ni kimwe mu biteza imbere abaturage bo mu Karere ka Karongi ndetse n’igihugu muri rusange, aho kugeza ubu benshi mu borozi b’aya matungo magufi bamaze gutera imbere bakaba bageze ku rwego rushimishije, dore ko muri aka karere hari isoko mpuzamahana ryambukiranya imipaka, aho usanga kuri iri soko hari abaturage benshi baba bagiye kugurisha amatungo y’ingurube.

JPEG - 251.4 kb
Abakorera ubucuruzi bw’amatungo mu isoko mpuzamahanga rya Bwishyura ; barishimira iri soko bashyiriweho kuko ngo ryaje ari igisubizo kubucuruzi bwabo

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru