Yashyizweho kuri1 November, 2017 | 04:38

Karongi: Batakaza kurusha uko binjiza bamwe barimo kubireka n’ubwo byatwaye Leta akayabo

Perezida w’ agakiriro Nzabahimana Ferdinand

Abakora imirimo itandukanye yiganjemo iy’ububaji, ubudozi n’ubusuderi baravuga ko ibikorwa byabo bidindizwa no kuba hari bagenzi babo bagikorera hirya no hino mu mirenge y’Ákarere ka Karongi bigatuma batabona abakiriya. Abo banyabukorikori bavuga ko igihe abo bazaba baje bakabiyungaho bazibumbira mu makoperative bagakorera hamwe inyungu ikiyongera.

Aka gakiriro usanga kiganjemo ibikorwa by’ubudozi n’ububaji, abagakoreramo bavuga ko mbere yo kukazamo hari bagenzi babo bakoranaga mu bice bitandukanye ariko bo batigeze bitabira kuza gukorera mu gakiriro. Cyakora bamwe mu badozi bakavuga ko babona ubwitabire bwiyongeye gukorera hamwe hari icyo byafasaha.

Mukarwema Clementine akorera umurimo w’ubudozi muri ako gakiririo kuva muri Werurwe umwaka wa 2017, agira ati “Biratandukanye n’aho twakoreraga icyo utazi wegera mugenzi wawe ukamubaza”. Ku kijyanye n’abakiliya avuga ko batarahamenyera ngo abona biyongera uko iminsi ishira. Agira ati “Abakiliya barikugenda babimenyera kaza buke buke”.
Mukarwema Clementine akorera umurimo w’ubudozi muri ako gakiririo

Mu gice cy’abakora ubusuderi ho hagaragaramo abakozi bake. Perezida w’ agakiriro Nzabahimana Ferdinand ya bwiye MUHABURA.RW ko abitabira gukorera mu gakiriro hari ibikoresho bahasanga baba batifitiye aho bakorera mu ngo zabo. Agira ati “ Hari abatatumva inyungu zo kuza mu gakiriro ariko nababwira ko hari inyungu nyinshi zirimo nk’imashini ziri aha natwe tutaragakoreramo ntabwo twazibonaga. Rero abantu bitabire kuza gukorera mu gakiriro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois yabwiye MUHABURA.RW ko bari gushaka ingamba zizatuma ako gakiriro kabona abagakoreramo gusa ngo abagaturiye cyane mu murenge wa Rubengera bagomba kumva ko ari byiza kujya kugakoreramo, agira ati “ Turigushishikariza abantu ba Rubengera n’abandi babishaka kukagana …si ibyo gusa nk’Akarere turigushaka n’izindi ngamba zo kubona abazaza gukorera mu gakiriro kacu”.

Kamwe mu gakiriro kagezwe ho katwaye Leta amafanga menshi kari Irubengera
Bamwe mu bakorera muri ako gakiriro bavuga ko hari bagenzi babo bisubiriye aho bakoreraga biturutse ku ngendo bakoraga baza ku kazi kandi bahagera ntibabone abakiliya ngo bacuruze ibyo bigatuma batakaza kurusha uko binjiza, bahitamo kubireka.

Yanditswe na Ruhaumuriza Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe