Yashyizweho kuri30 January, 2017 | 15:04

Impinduka mu kazi k’ubwarimu nyuma y’amanyanga yabereye I Nyagatare

Umuyobozi wa REB Gasana Janvier aravuga ko hagiye kubaho ivugururwa mu kazi k’ubwarimu mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda amanyanga aherutse kugaragara mu karere ka Nyagatare kakoreshaga abarimu ba baringa.

Muri aka karere haherutse kugaragara amanyanga yo gukoresha abarimu barenga ijana bahembwaga nyamara badakora, abandi bagahemberwa impamyabumenyi badafite.

Iki kibazo cyahagurukije REB, abadepite ndetse n’ubuyobozi bw’akarere, nyuma y’uko iki kibazo kigikemurwa. Gasana Janvier umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB avuga ko hagiye kubaho impinduka.

Uyu muyobozi avuga ko mu igazeti ya leta hamaze gusohoka statut y’abarimu igena uburyo bazajya bajya mu kazi.

Avuga ko Umwalimu azajya ajya mu kazi yamaze gupimwa ubushobozi bwe ndetse anahabwe icyangombwa nk’umunyamwuga.

Ati:”Ubu noneho mu Rwanda hagiye kubaho kwandukura abarimu babigize umwuga noneho umwalimu nawo ukaba umwuga nka kwa kundi ubona aba enjeniyeri(engereers) bishyira hamwe ntihagire ukora uwo mwuga adafite icyangombwa cyatanzwe n’urugaga rwabo cyangwa n’abandi.”

Gasana avuga ko n’abalimu ari uku bagiye kuzajya bajya mu kazi kandi ko n’abasanzwe bakora bizabageraho ukora akazi atari umunyamwuga akakamburwa.

Ati:”Ubwo rero ni nako iyo sitati(status) y’abarimu igiye kubiteganya ngo tujye dushyira umwalimu mu ishuri ari uko ibyo byose byarebwe. Ari uko twabonye y’uko afite ubunyamwuga abishoboye kandi abikunze. Abari barimo nabo tugiye gutangira kubareba ngo turebe niba bagomba kwandikwa bushya cyangwa se niba hari abarimo kandi atari abarimu cyangwa barimo kuko ariko kazi babonye muri ako kanya kandi mu by’ukuri atari abarimu.”

Gasana avuga ko iyi sitati izaba ireba abarimu bo mu mashuri ya leta ndetse n’ayigenga. Ibi ngo bizakuraho amanyanga yakorwaga n’abashinzwe uburezio mu nzego zibanze zashyiraga mu kazi abatabifitiye ubushobozi cyangwa bagakuramo ababifitiye ubushobozi.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru