Yashyizweho kuri27 November, 2016 | 14:49

Umwalimu SACCO:Icyo Leta igamije si inyungu, inyungu ni uko imibereho ya mwalimu izamuka -Minisitiri w’Uburezi

Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba ibi yabivugiye mu muhango, wi hererekanya bubasha ku Muyobozi mushya wa Koperative y’Abarimu, [Umwalimu SACCO] n’uwari umuyobozi w’agateganyo Aimable Dusabirane

Nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 11 Ugushyingo 2016 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME . igize Madamu Uwambaje Laurence Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO [Director General]

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Ugushyingo n’ibwo Uwambaje Laurence , yahererekanyije ububasha na Aimable Dusabirane wari umaze umwaka ari umuyobozi w’agateganyo.

Aimable Dusabirane yavuze ko kuyobora Umwalimu SACCO atari ibintu byoroshye bitewe n’inshingano icyo kigo gifite, no kuba hakiri inzitizi y’uko abanyamuryango bacyo bataracyumva neza bamwe na bamwe.

Ku ruhande rw’umuyobozi mushya w’Umwalimu SACCO yavuze ko ashima abamugiriye icyizere bahereye ku bushobozi bamubonagamo, kandi ngo azakora uko ashoboye arangize neza inshingano yahawe.

Umuyobozi Yavuze ko azaharanira kuvugurura imiyoborere no kuzana udushya, by’umwihariko serivisi zikagera ku mwalimu wo hasi cyane.

Ati :“Umwalimu Sacco ni ikigo kinini, gifite imikorere yacyo, ariko nshimira abangiriye icyizere ko bakoze ubushishozi mu kumpitamo kandi hamwe n’Imana inshingano nzazigeraho.”

Yavuze ko mu dushya azazana harimo gushyigikira imishinga y’abalimu bato ku buryo inguzanyo bazafata zizaba zirenze kuri zimwe zibafasha kurya gusa, ahubwo zikaba izituma bahanga akazi kazababeshaho ikindi gihe.

Ati “Abalimu bari mu byiciro bitandukanye, hari aba Kaminuza, abo mu mashuri yisumbuye, abo mu yigenga, n’abo mu mashuri abanza, bose imishahara yabo ntingana kandi ni abanyamuryango b’Umwalimu SACCO, icyo mvuga ni ugufasha uriya ubona umushahara wo hasi na we tukamufasha kwizamura no kwiteza imbere ahereye ku nguzanyo kandi birashoboka.”

Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias Malimba, yavuze ko Umwalimu SACCO ari ikigo kigoye kuyobora bitewe n’inshingano gifite n’icyizere Leta yagihaye ngo kizamure umwalimu.

Yavuze ko ubumenyi gusa budahagije ngo umuntu ayobore Umwalimu SACCO ahubwo ngo hanakenewe umutimanama.

Ati “Icyizere ntikibe kimwe kiraza amasinde, kibe igicoca amasinde, kikayahinga, kikayabagara kikagaburira igihugu igihugu kinasagurira n’abandi.”

Yavuze ko Umwalimu SACCO ari igitekerezo cya Perezida Paul Kagame cyari kigamije kuzamura umwalimu kubera ko umushahara we kuwuzamura gusa bitari bihagije.

Ati: “Niba umuntu ahembwa amafaranga 40 000, ukongeraho amafaranga 20 000, ni hafi 50% yiyongereyeho, ariko y’iki? Kuko ubusa kongeraho ubu ntacyo bitanga, umuntu arishima by’akanya gato, ugendeye uko ubuzima buhenda kandi ubushobozi bw’igihugu butiyongera cyane ngo hakomeze kubaho kongera umushahara.”

Iyo ngo niyo mpamvu Perezida Kagame yabibonye kare azana igitekerezo ko amafaranga yagakoreshejwe mukongera imishahara ashyirwa hamwe mu Mwalimu SACCO, akajya agurizwa abayakenewe bashaka kwiteza imbere.

Ati “Icyo Leta igamije si inyungu, inyungu ni uko imibereho ya mwalimu izamuka.”
Leta ngo izakomeza kuba hafi Umwalimu SACCO mu bijyanye n’ibitekerezo bityo ngo nay o ikwiye gufatwa nk’umunyamuryango w’imena.

Minisitiri w’uburezi yibanze mu kunoza imiyoborere mu nzego zombi kugira ngo serivisi zihute ku banyamuryango mu gihugu hose no gushaka ingamba abanyamuryango bashingiraho kugira ngo babashe kugera ku iterambere ryabo.
Kandi yanasoje ashimira Aimable Dusabirane wayoboraga koperative Umwalimu byagateganyo yagize ati: ndashimira Aimable Dusabirane wabashijekuyobora koperative Umwalimu SACCO abanyamuryango ntibahure n’ingaruka z’ibibazo kandi akagaragaza ubushake n’uurava ku kazi” anifuriza Umuyobozi mushya UWAMBAJE Laurence kuzagira ishya n’ihirwe mu nshingano ahawe nk’umuyobozi.

Dr. Musafiri Papias Malimba asoza yagize ati,: “minisiteri y’uburezi ifatanyije n’izindi nzego izakomeza kugira inama no kubaha ubufasha bushoboka bwose kugira ngo mubashe kugera ku cyo mwiyemeje kugeraho.”

Koperative Umwalimu SACCO ni ikigo cy’imari cyo kubitsa no kuguriza, ikaba yarashinzwe ku gitekerezo cya nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Umwalimu SACCO ifite intego yo kuzamura iterambere rya Mwalimu binyuze mu gukora imishinga.

koperative Umwalimu SACCO ni koperative yashyiriweho abalimu bose bo mu Rwanda kugira ngo ibafashekubitsa no kuguza amafaranga yabafasha kwiteza imbere no guteza imbere ubuzima bwa mwalimu imbere.

Iyi koperative ifite kandi intego yo gutoza abanyamuryango bayo kwizigamira. Koperative umwalimu SACCO yashinzwe mu mwaka 2006 yemezwa n’amategeko y’u Rwanda mu mwaka 2008 kugeza ubu umwlimu SACCO ikorera mu gihugu hose.

koperative umwalimu SACCO ikaba ifite amashami 30 angana n’uturere twose tugize u Rwanda, mu buryo bwo kwegereza ubuyozi abanyamuryango no kunoza serivise umwalimu SACCO ikorana n’imirenge yose uko ari 416.

Kuva umwalimu SACCO yatangira gukora hatanzwe inguzanyo nyinshi cyane aho usanga ubu zigera kuri Miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda, igice kinini cy’iyi nguzanyo cyagiye mu mishanga iciriritse ikindi kijya mu mibereho ya mwalimu binyuze mukubashakira amacumbi.

Ibi byose umwalimu SACCO yabigezeho kubera inkunga Leta idahwema gutera iki kigo cy’imari, aricyo koperative Umwalimu SACCO. Umwalimu SACCO ni ikigo kimaze gutera imbere, ibi ngo babikesha umunyamuryango mukuru wa koperative ariwe Leta nk’umuterankunga mukuru.

Inyungu Leta ishaka mu kigo Umwalimu SACCO ni ukubona imibereho ya mwalimu itera imbere. Kuri ubu koperative imaze kuba ikirezi, aho ifite abanyamuryango bagera kubihumbi 73,382. Ibikesha ubuyobozi bwayo n’abayobozi bayobeza bagera kuri 308.

Abanyamuryango b’iyi koperative umwalimu SACCO bakaba bagizwe n’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ayigenga ndetse n’aya Leta hamwe n’amashuri makuru na za kaminuza.

SACCO ifite abayobozi 308 kugeza ubu, aba bayobozi abenshi ni abarezi. Aba bayobozi harimo abayobozi 270 bahoraho n’abandi 38 badahoraho. Kuri ubu imirenge 315 niyo ikorana neza n’umwalimu SACCO.

bamaze guterwa inkunga ingana na Miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inguzanyo bamaze guha abanyamuryango ariko zikaba zitarishyurwa zingana na Miliyari 47,236,844,347rwf. Aimable Dusabirema yavuze ko urugendo rukiri rurerure kuko abo bifuza kugera batarahagera.

Twabibutsa ko abayobozi bariho mbere bari bahagaritswe kubera imikorere mibi aribo bwana Museruka Joseph wari wahagaritswe na BNR kubera Imikorere mibi yaranze inzego zahagaritswe, niyo ntandaro y’ibibazo by’iyi Koperative, nk’uko byagaragajwe n’intumwa ya BNR, ubwo yagezaga ku banyamuryango incamake y’ibyavuye mu magenzura abiri anyuranye: iryakozwe na BNR mu mpera z’umwaka ushize, n’igenzura ryimbitse ryakozwe n’ikigo cyigenga mu ntangiririro z’uyu mwaka. Inzego zahagaritswe ni Inama y’ubutegetsi yari iyobowe na Nzagahimana JMV, n’umuyobozi mukuru wa Umwalimu Sacco, Museruka Joseph.

Bimwe mu byavuye mu magenzura yombi, nk’uko intumwa ya BNR, Bwana Kavugizo Shyamba Kevin yari yabitangaje, ngo mbere y’uko igenzura riba, hari abanyamuryango banditse amabaruwa avuga imikorere mibi iri muri Koperative Umwalimu Sacco. Yagize ati: “hari hamaze igihe handikwa amabaruwa, avuga byinshi mu bitagenda muri iki kigo.

Nyuma yo gushishoza BNR ikaza gukora igenzura, byaragaragaye ko ya mabaruwa yari afite ishingiro”. Muri rusange ngo ibibazo byari bishingiye ku ngingo 3 ari zo: imicungire y’ikigo, itangwa ry’amasoko, n’imicungire y’abakozi.

Yanditswe na Salongo hamwe Bizimana /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru