Yashyizweho kuri3 May, 2018 | 11:29

Havumbuwe igituma imyenda ya made in Rwanda ihenda bityo bigakanga abaguzi

Mu Rwanda hakunze kumvikana abantu benshi bavuga ko imyenda ihakorerwa ihenda cyane bigatuma abayigura bijujuta ariko abayidoda cyangwa abayikora bemeza ko imyenda badoda idahenze ahubwo ko ikibazo giterwa n’abayibaranguraho bakajya kuyicuruza bayihenze bitewe n’aho bayigurishiriza.

Ibyo babivuga mu gihe harimo gutegurwa irushanwa rizahuza abadozi bo muri Kigali n’abanyamideri bazaturuka hirya no hino ku isi, rigamije kwerekana ubuhanga muri uyo mwuga no gusobanurira abazaryitabira ko Made in Rwanda (ibikorerwa mu Rwanda) idahenze.

Sunday Justin,Umwe mu badozi akaba unakuriye ihuriro ryabo, yemeza ko guhenda kw’imyenda bakora atari bo biturukaho kuko hari n’abayigura ku mafaranga macye bakayigurisha ku mafaranga y’umurengera bitewe n’aho ariho.

Sunday Justin agira ati “Hano dushobora kudoda ishati tugurisha ku bihumbi 20, uyiguze akajya kuyicururiza mu ihoteri runaka cyangwa ku kibuga cy’indege akayigurisha ku bihumbi 100Frw. Uzayigura cyangwa uzabona icyo giciro azagenda avuga ko Made in Rwanda ihenze atari ko biri”.

Sunday Justin,yungamo ati “Icyo gikorwa dutegura kigamije kuzamura abatayeri b’Abanyarwanda, babe abanyamyuga koko ndetse banihurire n’abagura ibyo bakora bityo bamenye aho bazajya babisanga bakabigura badahenzwe”.

Sunday yemeza kandi ko uguhenda kw’imyaenda bakora ariyo Made in Rwanda biterwa na none n’uko akenshi abayidoda batihurira n’abaguzi bityo abaguzi bayigura n’abandi bagahendwa.

Annette Benegusenga,Umukozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ushinzwe imyuga, avuga ko hari ikirimo gukorwa ngo imyenda ikorerwa mu Rwanda ikugaragara nk’ihenze ibyo bikaba biri gukorwa na PSF kubufatanye na Leta.

Annette Benegusenga, ati “Hari imishinga turimo tugerageza yo gushyiraho ahantu henshi ho gucururiza iyo myenda n’ibindi bya Made in Rwanda, bigacuruzwa n’ababikora ku buryo igiciro kitazamuka. PSF irimo kubikora ku bufatanye na Leta, kugira ngo Abanyarwanda babibone bitabagoye kandi bidahenze”.

Yongeraho ko barimo kureba n’uko hazajya habaho amamurikagurisha aciriritse inshuro nyinshi y’ibikorerwa mu Rwanda, ababigura bihurire n’ababikora bityo bagure ku giciro kidakanganye.

Umwe mu badozi bo muri Kigali, Nyirahakiziyaremye Frida, avuga ko yiteguye kwitabira ayo marushanwa akanagaragaza ibyo ikora arinako yungurana ubumenyi n’abandi.

Nyirahakiziyaremye Frida ati “Ayo marushanwa nzayitabira, bizatuma menyekana kurushaho kuko buzaba ari uburyo bwiza bwo kugaragaza ibyo nkora. Tuzungurana ubumenyi n’abandi tuzahura, tugirane inama bityo mbashe kunoza ibyo nkora, abakiriya biyongere niteze imbere”.

Biteganyijwe ko ayo marushanwa azabera i Kigali ku ya 12 Gicurasi 2018 akazahuza abadozi n’abanyamideri basaga 100, aho umudozi azadodera umwenda umuntu amurebye gusa atamupimye, bakazareba ko yamudodeye ibimubereye, abazarusha abandi bakazahembwa.

Ayo marushanwa yateguwe n’abadozi bahuriye mu nzu y’imideri ya ‘Igitenge Fashion House’ ngo bakaba biteze ko hari byinshi bazahungukira.

Iyi myenda ntihenda ngo ihendeshwa n’abayirangura bifuza inyungu z’umurengera

Sunday yemeza ko imyenda ya Made in Rwanda idahenze ahubwo ari uko akenshi abayidoda batihurira n’abaguzi bagahendwa

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe