Yashyizweho kuri12 January, 2018 | 08:47

Gisagara: Umudugu w’ikitegererezo wuzuye utwaye akayabo ka miliyari 1,2 Frw

Imiryango 120 irimo 48 yahoze ituye muri nyakatsi ndetse n’abari n’iyarituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mukaga, mu mpera z’umwaka ushize nibwo yatangiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wubatse Mu mudugudu wa Ruhuha, akagari ka Gakoma mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara .

Uyu mudugudu w’Ikitegererezo wa Ruhuha witegeye umusozi umwe wo mu gihugu cy’u Burundi bigabanywa n’igishanga cy’akanyaru,mu kwezi kwa 10 ku umwaka ushize wa 2017 nbwo twasuye bamwe mubakecuru n’abasaza bari baramaze gutombora amazu bagombaga gutuzwamo mur’uyu mudugudu, mubiganiro twagiranye icyo gihe bakaba baragaragazaga akanyamuneza aho nkuwita MUKARUGOMWA w’imyaka 77 yavugaga ko n’ubwo aya majyambere amugezeho akuze ariko byamurenze ubwo bamutoranyaga mu bazatuzwa muri izi nzu ariko ngo ibyishimo byaje gushimangirwa no kuba yaramaze gutombora iyo azabamo.

yagize Ati “Nabanje gushima Imana yampaye kubona uriya musaza [perezida wa repubulika y’u Rwanda] akaduha ibikorwa nk’ibi, noneho akavuga ati mukureho biriya ngiye kubaha ikitegererezo…batwubakira inzu nziza zigezweho,urabona ko ari inzu koko nawe wakwishima uyigezemo.”

Mukarugomwa uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe yakomeje avuga ko nubwo ageze mu za bukuru ko Imana ikomeje kumutiza ubugingo iki kiciro yakivamo kuko abonye aho kuba hasobanutse kandi akaba agiye kwegerezwa ibikorwa by’amajyambere.

yagize Ati “ Imana ishimwe cyane kuko Tuzaba dufite amazi, dufite umuriro habona, turyama heza.

Uyu mukecuru yagaragazaga ibyishimo bikomeye byo kuba yarahawe iyi nzu ,akaba ndetxse yarashimiye perezida wa Repubulika PAUL Kagame washyizeho iyi gahunda yo kubakira abatishoboye.

NTAKIRUTIMANA Wensicilas nawe wahoze atuye mu nzu ya Nyakatsi mbere y’uko zicibwa, avuga ko atigeze atekereza ko yaba mu nzu nziza nk’iyi.

yagarutse ku mibereho mibi yo muri nyakatsi maze atubwira ko iyo imvura yagwaga buri cyumweru yatemaga isakaro yaba ataribonye akarara ahagaze.

umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba UWIMANA Jean Bosco avuga ko benshi muri aba baturage bazatuzwa muri uyu mudugudu w’ikitegererezo bamaze gutombora amazu bazajyamo ndetse ko bamaze no korozwa inka, gusa ngo ubuyobozi bukaba buri gushaka ahantu hamwe bazororera mu gihe bose bazaba bamaze gutuzwa mur’uyu mudugudu.

UWIMANA Jean Bosco kandi yakomeje avuga ko abazatuzwa mur’uriya mudugudu Bazanahabwa ibikoresho byose byo mu rugo nka matelas, amashuka, amasafuriya, amasahane ku buryo atari ngombwa kugira icyo bimukana uretse imyenda basanzwe Bambara.

yagize ati “Ku buryo tuvuga ngo ni wa muntu utishoboye duherekeje ku buryo mu mwaka umwe cyangwa ibiri tuzajya tubona graduation yavuye mu kiciro kimwe yazamutse mu kindi.”

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Mamba kandi avuga ko uyu mudugudu uzashyirwamo ibikorwa remezo bitandukanye nk’ikigo cy’amashuri ndetse n’ivuriro mu rwego rwo korohereza aba baturage kubona aho bivuriza habegereye ndetse n’abana bakabona aho bigira bitabasabye ko bakora urugendo rurerure.


EMMANUEL Nshimiyimana MUHABURARA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe