Yashyizweho kuri6 February, 2018 | 17:22

Cyera kabaye hagiye kuba imurikabikorwa ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda

APEX Media and Promotion ifatanyije n’ikigo cya RCSP (Rwanda Civil Society Platfoam) barimo gutegura imurikabikorwa ry’Imiryango y’imbere mugihugu n’Imiryango mpuzamahanga ndetse nibigo bitegamiye kuri Leta ryiswe "NgoExpo & conference 2018" rizaba tariki ya 1 kugeza kuri 2 Werurwe 2018 ahasanzwe habera inama muri Camp Kigali mu mujyi wa kigali. Biteganyijwe ko imiryango isaga 100 ari yo izitabira iri murikabikorwa.

Iri murika bikorwa rikazaba kubufatanye n’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) n’ihuririro ry’Imiryango itegamiye kuri leta (NINGO) intego nyamukuru bafite ni ukuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze muri iri murikabikorwa ry’imiryango itegamiye kuri leta igizwe n’ituruka mu mahanga ndetse n’ikomoka imbere mu gihugu.Aha buri muryango uzamenyekanisha ibikorwa byawo murwego rwo kwiyegereza ababagana.

Umuyobozi wa APEX Media and Promotions ari na bo bari gutegura iki gikorwa, Ignatius Kabagambe, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ari umwanya wo kumenya no kugirana imikoranire myiza hagati y’imiryango mpuzamahanga n’imiryango ikorera imbere mu gihugu ndetse no koroshya akazi kabo.

Yagize ati “Hariho kugaragariza abanyarwanda ibyo bakora ariko n’imiryango hagati yayo bagire icyo bakomeza kunguranaho inama bahana ibitekerezo. Uzaba n’umwanya wo kureba aho tuvuye mu myaka irenga 20 ishize n’uruhare imiryango itegamiye kuri Leta ikomeje kugira mu iterambere n’ukuntu akazi kabo karushaho koroha no kunoga.”

Abanyamakuru bateze amatwi bumva itegurwa ry’iri murika bikorwa

Mukanyarwaya Valentine, Umuhuzabikorwa w’iyi gahunda yavuze ko ubusanzwe ntahantu hazwi imiryango itegamiye kuri leta yahuriraga ngo iganire ku bibazo ihura nabyo ngo bishakirwe umuti.

Yagize ati “Kimwe mu bibazo byatumye hategurwa iyi Expo, imiryango mvamahanga n’imiryango nyarwanda ntiyagiraga ahantu ihurira hazwi. Imiryango nyarwanda ifite aho ihurira ukwayo n’imiryango mvamahanga ifite aho ihurira bityo ugasanga kugira ngo bazahure bicare baganire ku bibazo bagomba gukemura bigoranye. Uru rugiye kuba urubuga rwo kubahuza bose”.

Mukanyarwaya yakomeje avuga ko muri iryo murikabikorwa hazatangwa amasomo ku bakozi n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta, murwego rwo kurushaho kunoza ibyo bakora.

Aha yagize ati “Umuryango utegamiye kuri leta nubwo waba wamaze kwandikwa biragoye ko wakora udafite ubushobozi.Tuzabereka icyo bisaba kugira ngo haboneke ubwo bushobozi ndetse n’uko bacunga inkunga bamaze guhabwa kuko hari ababona amafaranga umwaka umwe, bagahita bafunga.”

Biteganyijwe ko Umuryango ushaka kwitabira iyo Expo kugirango umurike ibikorwa byawo usabwa amafaranga 350.000frw naho Ushaka gukurikirana amasomo azatangwa ni 50.000frw. Naho kubashaka kwihera ijisho ntakiguzi ni ubuntu.

Edmond Kagire(ibumoso),Ignatius Kabagambe(hagati) na Mukanyarwaya Valentine(iburyo)

Kubindi bisobanuro wahamagara 0788310448 ,0788609445 cg ugasura urubuga rwabo www.ngoexpo.rw

Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

6 Comments

Lilly - 3 months ago

Very nice post. I just stumbled upon your weblog and wanted to say thhat
I have really enjoyed surfing around your blog posts.

In any case I’ll be subscribing tto your feed andd I hope yoou write again soon!

Alsoo visit my site - 中国男同志 tube videos

eddy - 3 months ago

Nizere ko nayamishinga idafututse itubeshya bagomba kuyihugura haribigo byinshi byaka amafaranga ngo biradufashya kwihangira imirimo tugaheruka babyitubwira kandi kwiyandikishya aba ari amafaranga.

eddy - 3 months ago

Mubikore ahari n’abandi bareba icyagirira abaturage akamaro cyane cyane Urubyiruko

eddy - 3 months ago

Icyo gikorwa nicyiza natwe abinyamagabe muzakidushikirize Imana Ibarinde

eddy - 3 months ago

Icyo gikorwa ningirakamaro kuko benshi babeshya ko bafite imishinga yazamura abaturage gusa bagategereza igikorwa cyabazamura kikabuza kandi rimwe na rimwe baba baratanze amafaranga yo kwishirisha kurudonde

eddy - 3 months ago

Icyo gikorwa ningirakamaro gusa natwe twibera mucyaro mudufashije mwatwegereza banyiri iyominga kuko natwe dufite inyota yo gutera imbere.

Izindi nkuru