Yashyizweho kuri26 March, 2020 | 14:34

COVID-19: Hari abacuruzi bari ’kwikinga mu kiza’ bakuriza ibiciro

Abaturage batandukanye mu Rwanda, bagaragaza ko hamwe na hamwe aho bajya kugura ibiribwa basanga abacuruzi barabizamuye bikabije bitwaje ibihe bidasanzwe byatangajwe mu gihugu.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yafashe ingamba zo guhangana n’abacuruzi bahenda abaguzi bitwaje ibi bihe igihugu cyatangaje byo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

Gutuganya no kugeza ibicuruzwa ku isoko ndetse n’urujya n’uruza rw’abaza kubigura byose byarahungabanye kubera ingamba zafashwe n’ibihugu mu kugabanya ingendo.

Nubwo ibihugu byinshi mu ngamba zazo bikomeze kwemera ingendo z’abatwaye ibiribwa, ababitwara n’abo babishyira ku masoko bose baragabanutse.

Egide Ntwari, umwarimu wigisha mu ishami ry’ubukungu muri za kaminuza mu Rwanda avuga ko kuzamuka kw’ibiciro kw’ibikenerwa cyane mu bihe nk’ibi biba byitezwe, kuko ubuzima buba bwahindutse.

Yagize ati: "Icyakora mu bihugu nk’ibyacu muri aka karere uko ibintu bimeze ubu, ubona ibiciro bizamuka kubera ibihuha (speculations) n’ubwoba bw’abantu".

Ntwari avuga ko hari abantu bumva ko mu bihe nk’ibi bagomba kugura ibintu byinshi bakuzuza ibigega byabo (stocks), bityo abacuruzi bamwe babona ubusabe (demand) ari bunini bakazamura ibiciro.

Ati: "Ni igihe gisaba za leta gukoresha imbaraga mu kurengera abaturage, zigashyiraho ingamba zo kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro".

Mu Rwanda, minisiteri ishinzwe ubucuruzi yatangaje ko yakoze igenzura mu gihugu igasanga hari abacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Ivuga kandi ko yasanze hari abacuruzi bahisha ibicuruzwa muri za ’depot’ kugirango bumvishe abantu ko byabuze maze bazamure ibiciro.

Mu itangazo yasohoye, iyi minisiteri ivuga ko yahannye abacuruzi bagera ku 109 mu gihugu hose kubera ibikorwa nk’ibyo, muri iki gihe cy’icyorezo.

Ibiciro by’umutobe w’amacunga biri gutumbagira ku isi

Ibiciro by’umutobe w’amacunga(orange) bimaze kuzamukaho 20% muri uku kwezi kuko abantu benshi bakeneye gufata ibintu by’umwimerere muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Mu gihe ababikeneye babaye benshi, kubibagezaho byarakomeye kubera ingorane mu gutwara ibintu ziriho ubu.

Ibi byatumye ibyo abahanga mu bukungu bita "igiciro kizaza" cy’umutobe w’amacunga kizamuka, ibi bigasobanura ko bizaguma bityo no mu gihe cy’amezi ari imbere.

Stephen Innes umuhanga mu by’amasoko ku isi mu kigo AxiCorp avuga ko Covid-19 iri kuzahaza abaguzi n’abacuruzi b’imitobe y’amacunga.

Abatunganya n’abacuruza ibintu nkenerwa, bose bafite ingorane zo kubana abakozi bakora muri ibi bihe kubera ingamba zibuza abantu kwegerana.

Denis Fabrice Nsengumuremyi\ MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru