Yashyizweho kuri7 March, 2018 | 01:21

Burera : Batatu bafunzwe bazira kunyereza ifu ya shisha kibondo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi abakozi batatu bakoraga ku kigo nderabuzima cya Ruhombo giherereye mu karere ka Burera, bakurikiranyweho kunyereza ifu ya Shisha Kibondo abo bakozi bose kandi bari abayobozi muri iki kigo aribo umucungamutungo, ushinzwe imibereho myiza n’Umuyobozi wungirije ushinzwe aho bapimira ibizamini (Laboratory assistant) muri iki kigo nderabuzima .

Iyi ikaba ari ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri igenerwa abana bari hagati y’ amezi atandatu na makumyabiri n’ane n’abagore bonsa bari mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagenerwa nk’inkunga ikaba ifasha abana babo gukura neza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko hari raporo zerekanye ko iyi fu bayikuraga mu bubiko bw’iki kigo nderabuzima.

Yavuze ati”Iperereza ryerekanye ko aba bakozi uko ari batatu bafatiwe mu cyuho bafite iyi fu ya Shisha Kibondo.”

Yakomeje avuga ati”Kugeza ubu, ntituramenya neza uko ifu yibwe yose ingana, ariko hari gukorwa ubugenzuzi ngo hamenyekane uko ingana kugirango bifashe mu iperereza rigikomeje.”

CIP Twizeyimana yunzemo agira ati”Aba uko ari batatu bandikaga ku mazina ya baringa ko bayahaye iyi fu, ahubwo bakayijyanira mu ngo zabo, ibi bikaba bifatwa nk’ubujura, inyandiko mpimbano no kunyereza ibya rubanda.”

Nubwo bahereye aha bafata abo banyereza imfashanyo Leta igenera abana,si aha honyine kuko hari n’ibindi bigo nderabuzima bidatanga uko bikwiye iyi mfashanyo ahubwo bakayigurisha ugasanga abo yagenewe nti bayibona, bityo Leta nikomeza gushyiramo agatege mugufata abakora ibintu nk’ibyo izafata benshi.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uhamwe n’ubujura ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugezaku myaka ibiri (2), naho iya 609 ikavuga ko umuntu uhimba inyandiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe