Yashyizweho kuri6 December, 2018 | 09:13

Bugesera:Umucuruzi yibiwe mu kabari ke akayabo k’amadorari atabarwa na Polisi

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018 Polisi y’u Rwanda yasubije Umucuruzi witwa Kayonga Emmanuel ufite akabari mu murenge wa Rweru mu kagari ka Batima,Polisi yamusubije amadorari y’Amerika 9.600 ($) yari yibwe n’abari mu kabari ke kari andi 400 aburirwa irengero.

Ubwo Kayonga usanzwe ari umucuruzi yajyaga kugenzura imikorere y’abakozi bo mu kabari ke kuwa kabiri no gukusanya amafaranga (Versement) bafite ngo ajye kuyakoresha ibindi bikorwa by’ubucuruzi, nibwo ngo yaburiye irengero amadorari 10.000 ($) yari yazanye ngo ayegeranye n’amafaranga yari buhabwe n’abakozi be.

Uyu mugabo ngo yasabye abari mu kabari kumusubiza ibyo bamutwaye yirinda kubivuga mu izina bose baramuhakanira niko kwitabaza Polisi ngo ibe yamufasha kubona ibye (amadorari).

Umuvugi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Polisi yahageze igafatana abagabo babiri mu bari muri ako kabari amadorari y’Amerika ibihumbi icyenda na magana atandatu 9.600.

Yagize ati “Uyu mucuruzi yatabaje Polisi, imaze kuhagera yasatse abari muri ako kabari bose, isangana abagabo babiri amadolari 9.600 ($) andi maganane 400 ($) birakekwa ko hari uwayafashe agahita ayacikana, niyo mpamvu iki kirego cyahise cyigezwa mu bugenzacyaha.”

CIP Kamamugire asaba abantu kwirinda kugendana amafaranga menshi kuko bikurura ibibazo by’ubujura n’ibindi byaha.

Yagize ati “Iterambere ryaraje twige gutwara amafaranga mu bundi buryo aho gupakira inoti (amafaranga) kuko kenshi iyo bayagukekaho ntihabura abantu bahora bakugenzura, bakaba bayakwiba, bakayakwambura bikakuviramo gukomereka cyangwa kwicwa igihe bayakwambuye bagakeka ko wabamenye.”

Kuri uru abagabo babiri bafatanwe amwe mu madorari yari yibwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo icyaha bakurikiranweho n’irengero ry’amadorori 400 ataraboneka bikorweho iperereza.

Yanditswe na Habarurema Djamaali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru