Yashyizweho kuri16 December, 2016 | 00:34

Barasaba ko inka bahabwa muri Girinka zajya ziba zifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Abatuye akarere ka Kayonza barasaba ubuyobozi by’umwihariko abagenerwabikorwa ba gahunda zigamije gukura abantu mu bukene nka za Girinka n’izindi ko habaho gusuzuma amatungo cyane cyane inka zifite ubushobozi bwo guhangana n’ikirere cyaho

Ibi kandi ngo bizafasha mu kurwanya ikibazo cy’inka zipfisha mu gihe habayeho igihe cy’izuba ryinshi ahanini izi nka bavuga ko ziba zananiwe n’ubushyuhe bwinshi

Ni ibintu usanga ku ruhande rw’abaturage bafite ikifuzo cy’uko Leta yabafasha mu kubona igisubizo kuri iki kibazo aho bavuga ko hajya hapimwa inka zishobora guhangana n’iki kirere ubundi akaba arizo zijya zihabwa abaturage muri gahunda ya Girinka mu rwego rwo kugirango zitazajya zibapfira ubusa.

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHABURA.rw bagiye badutangariza ko bitewe n’ikirere gikunze kubatenguha ugasanga amatungo yabo arabigenderamo hifuzwa ko bajya babona inka n’andi matungo ashobora guhangana n’iyi mihindagurikire y’ikirere ikunze kwibasira aka karere ka Kayonza

Uwitwa Kayonga Charles utuye I Rwinkuba mu murenge wa Rukara yagize ati “Ubusanzwe mu mezi ashize twagiye tugira ibibazo by’inka zagiye zipfisha kubera izuba ryinshi n’ubwo ahanini umuntu yavuga ko byaterwaga n’inzara yo kubura ubwatsi n’amazi ariko wasangaga kurundi ruhande hari n’inka ureba ukabona zidashobora ikirere cy’inaha”

"Aha byakunze kugaragara ku bantu bafite inka bahawe muri iyi gahunda ya Girinka aho wasangaga zikunda kwipfisha kuko twe twagiye dukeka ko impamvu ari uko zimwe baba barazituzaniye zimenyereye kuba ahantu hakonja zagera inaha zikananirwa iki kirere hanyuma zikipfisha

Gusa ariko ku rundi ruhande usanga abaturage bagihurizaho n’Ubuyobozi bw’Aka karere ka Kayonza ahanini bitewe n’imiterere y’ikirere cyabo ariko nanone ubuyobozi buvuga ko bizasaba kujya bamanza kuvugisha ba Rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko yo gushaka izi nka zigenerwa abaturage mu rwego rwo kubibutsa kujya bashaka inka zijyanye n’agace zizororerwamo, Ibi bikaba bitangazwa na Uwibambe Console Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu muri aka Karere.

Vice Meya Console kandi akomeza asobanura ko nk’uko abaturage baba babyifuza ariko nabo ubwabo nk’ubuyobozi baba babona neza ko hakenewe inka zijyanye n’ikirere cy’akarere ka Kayonza ahanini usanga kirangwa n’igihe kinini cy’ubushyuhe

N’ubwo iki ari ikibazo ubuyobozi buhuriyeho n’abaturage ariko ku rundi ruhande usanga ari ibintu bishobora kuzagorana mu gihe hazabaho imihindagurikire y’ikirere abari bazanye inka zishoboye guhangana n’ubushyuhe zigahura n’imvura nyinshi n’ubundi bikongera kuba ingorabahizi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru