Yashyizweho kuri2 May, 2017 | 10:03

Abikorera bagira uruhare runini mu iterambere niyo mpamvu basabwa kugendera ku cyerekezo cy’igihugu- Goverineri Judith

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazayire Judith yasabye abikorera bo muri iyi ntara kugendera mu cyerekezo cy’igihugu harimo gutanga serivisi nziza ku babagana cyane ko abikorera ari bamwe mu bagira uruhare runini muri gahunda z’iterambere zinyuranye Leta iba yarihaye.

Ibi ni ibikubiye mu butumwa Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazayire Judith yageneye abatuye iyi Ntara by’umwihariko abikorera ubwo yifatanyaga nabo mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa ku itariki ya mbere Gicurasi buri mwaka. Aho yongeye gushimira aba bayobozi kubw’imbaraga n’umuhate bakoresha mu gushyigikira abikorera muri rusange no kuzamura iterambere ry’igihugu anabakangurira gukorera hamwe nk’ikipe.

Guverineri Judith yagize ati “Abikorera nimwe mugira uruhare runini muri izi gahunda za Leta harimo nka EDPRS, Vision2020 ndetse n’izindi gahunda zigamije guteza imbere abanyarwanda, bityo rero nimukomeza gusigara inyuma mu gutanga serivisi ntaho igihugu cyacu cyaba kigana”

Mu butumwa bwe kandi Guverineri Judith yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka aho yavuze koko ko n’abayobozi bakwiye gukomeza gusigasira intambwe u Rwanda rumaze kugeraho rukesha imiyoborere myiza iha umunyarwanda wese amahirwe n’urubuga rwo gukora no kwihangira imirimo.

Abanyarwanda bifatanije n’isi yose kuri uyu wa Mbere Tariki ya 01 Gicurasi 2017 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo aho isanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti Dukore Umurimo dushyigikira ibyo twagezeho tubikesha imiyoborere myiza. Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazayire Judith yasabye abikorera kugendera mu cyerekezo cy’igihugu batanga serivisi zinoze

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Tawanna Linderman - 2 months ago

Hi! I know this is somewhat off topic but I was wondering which
blog platform are you using for this website? I’m getting fed
up of Wordpress because I’ve had issues with hackers and I’m looking at options
for another platform. I would be great if you could
point me in the direction of a good platform.

Review my web blog: manicure

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe