Yashyizweho kuri28 March, 2017 | 10:38

2010-2017: Akarere ka Burera karabyinira ku rukoma kubera uruhare rwa sosiyete sivile mu kugateza imbere

Imiryango itegamiye kuri sosiyete sivile ikorera mu karere ka Burera, irashimirwa uruhare rutaziguye yagize mu guteza imbere abaturage ku buryo hari benshi bafashijwe kugira ubuzima bwiza, bavanwa mu bukene ndetse banegerezwa ibitaro birimo ibya Butaro bivura indwara za kanseri.

aka karere kashyize imbere gahunda yo guharanira ko habaho imiryango itari ya leta [civil society ] ifite imikorere ifitiye inyungu rusange abaturage , ikorera mu mucyo kandi ikanagira uruhare mu iterambere ry’Akarere.

ibyo akarere ka Burera kabikoze gashyigikira ishyirwaho ry’urwego rwigenga ruhuza abagize imiryango itari iya Leta mu karere ka Burera, hashyizweho ihuriro ryigenga ry’imiryango itari iya Leta muri buri murenge
Umuturage witwa Ndikumana Samuel wo mu Murenge Rusarabuye muri ako karere yavuze ko iyo miryango yabagiriye akamaro.

Ati “ Imiryango itari Iya Leta izamura abaturage batishoboye, hari mo kubaka amazu y’abatishoboye, ndetse n’ibikorwa remezo harimo amavuriro n’amashuri”

Umuturage wo mu Murenge Rusarabuye

Umuyobozi w’ Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence yemeza ko iyo miryango yagize uruhare runini mu guteza imbere ako karere, kandi ko igikomeje urwo rugamba.

Ati “Gushyigikira ko imiryango itari iya Leta igira uruhare ku ngengo y’imari y’akarere bityo ikarushaho kwinjira mu bikorwa by’amajyambere. Hashyizweho amasezerano y’ubwumvikane hagati y’akarere n’ihuriro ry’Iryimiryango Nyarwanda itari iya Leta igamije gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari mu karere, ikindi kandi habayeho gushyiraho urubuga rwo kungurana ibitekerezo hagati y’imiryango itari iya Leta abatera nkunga na Karere.”

Imwe muri iyo miryango itari iya Leta imaze kugira ibikorwa bibyara inyungu,hashyizwe urubuga mu karere ruhuza abaterankunga,abikorera n’imiryango itari iya Leta Mu karere kamusanze kugirango kabashe kwesa imihigo
yakomeje agira ati “Amadini yose afite ubwisanzure mu karere, Hagiyeho urubuga ku rwego rw’umurenge ruhuza akarere , abikorera n’Imiryango itari iya Leta, Imiryango itari iya Leta ifite umwanya mu ihuriro ry’abafite uruhare mu Iterambere ry’Akarere (JADF)

Imiryango itandukanye ikorera muri ako karere yakoze ibikorwa bitandukanye birimo ibyakozwe n’Umuryango Partners In Health, birimo ibitaro bya Butaro bivura kanseri, inzu 12 z’amacumbi y’abaganga, hasanwa n’ ibigo nderabuzima bya Rusasa na Ruhombo.

Uyu muryango kandi uri kubaka kaminuza izigisha ibijyanye n’ubuvuzi ya UGHE (University of Global Equity ). yubatse kandi inzu 95 z’abatishoye, wishyurira abanyeshuri 1240 amafaranga y’ishuri, abatishoboye 5000 bishyuriwe ubwishingizi mu kwivuza, abandi bagurirwa imiguru y’inkweto 20,000.

umushinwa wa WASH PROJECT, wubatse imiyoboro y’amazi 8 igera ku kirometero 195 yahaye amazi abaturage 142,391, unubaka amavomo ndetse n’ubwiherero 936 ku bigo by’amashuri bisaga 50. Kiliziya Gatulika yubatse Ikigo nderabuzima cya Ndongozi , itanga imodoka itwara abarwayi ndetse n’inka 9 muri gahunda ya Girinka, hiyongereyeho no gukora ubukngurambaga mu baturage muri gahunda y’ubutabera n’amahoro . umuryango wa FXB wahaye ibikoresho by’ishuri abagera ku 5112, unaha telefoni zigendanwa abaturage batishoboye 686, mu gihe umuryango Imbuto Fondation wigishije abana bari hagati y’imayaka 10-12 b’abakobwa ubuzima bw’imyororokere no kwizigamira bakiri bato, amahirwe yageze ku bagera ku 2,973.

Umuyobozi w’ Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence yemeza ko iyo miryango yagize uruhare runini mu guteza imbere ako karere, kandi ko igikomeje urwo rugamba.

Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe