Ubukungu Bwa Qatar Butangiye Guhungabana

  • admin
  • 13/06/2017
  • Hashize 7 years

Ibihano ibihugu by’abarabu biheruka gufatira Qatar kubera ibirego byo gushyigikira iterabwoba, bimaze guhungabanya ubukungu bwayo.

Umuhuza w’impande zombi, Sabah Ahmed al Sabah uyobora Kuwait, arashimangira ko Qatar yiteguye gukemura ibibangamiye abaturanyi bayo, ariko umunyamakuru w’Ijwi Ry’Amerika Edward Yeranian uri i Cairo mu Misiri aravuga ko nta kimeyetso kerekana yuko icyo kibazo cy’ubwumvikane bucye gishobora gukemuka mu minsi ya vuba.

Ifaranga rya Qatar ryataye agaciro nyuma yaho Banki nyinshi z’abarabu zihagarikiye gukorana n’ifaranga rya Qatar.

Ibiganiro byo kureba uko ibintu byasubira mu buryo byakomeje kuri uyu wa mbere mugihe amato yagombaga kugeza Gaz muri Qatar yimwe inzira n’ibihugu bitandatu byacanye umubano nayo, harimo na Misiri.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani yagiye mu Burayi kuri uyu wa mbere agiye kubonana na bagenzi be mu bwongereza no mu bufaransa.

Thani asanga guhagarika inzira y’amato yerekeza mu gihugu cye ari akarengane.

Hagati aho ariko itangazamakuru ry’abarabu rikomeje gutangaza amazina y’abantu bakekwaho iterabwoba Qatar yaba icumbikiye, byiyongera ku birego byatanzwe na Misiri, Bahrain, inteko ishingamategeko ya Lybia I Tobruk, Tunisia na Algeria.

Ku rundi ruhande ariko, Turkiya na Iran byo byahisemo kwifatanya na Qatar byoherezayo indege n’amato byuzuye ibiribwa. Leta ya Misiri nayo yagaragaje abiyahuzi 50 Qatar icumbikiye harimo n’umunya Misiri Sheikh Youssef Qaradawi Leta ye iri guhiga bukware.

Yanditswe na Niyomugabo /MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/06/2017
  • Hashize 7 years