Yashyizweho kuri9 July, 2019 | 17:11

Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Burundi arafunze

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi biravugwa ko afunze mu gihe hakorwa iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi k’ikipe y’Intamba mu Rugamba ubwo yari muri CAN.

Uyu muyobozi, Habimana Aimable bakunda kwita Marandura, afunzwe kuva kuwa gatandatu.

Ngo ari gukorwaho iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi k’abakinnyi b’Intamba mu Rugamba bari bagiye mu Misiri mu gikombe cya Afurika.

BBC dukesha iyinkuru yagerageje kuvugana n’igipolisi cy’u Burundi kuri iyi nkuru ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Abakozi mu ishyirahamwe ry’umupira mu Burundi bavuga ko uyu muyobozi afunganywe n’abandi bakozi babiri mu gihe hari gukorwa iperereza.

Amafaranga y’agashirukabute yagombaga guhabwa Intamba mu Rugamba muri CAN ntabwo zayabonye.

Abo muri iyi kipe babwiye umunyamakuru wa BBC wari mu Misiri ko Habimana ari mu bayobozi bari bashinzwe kuyabagezaho.

Ibibazo by’agashirukabute kagenerwa abakinnyi mu gikombe cya Afurika byavuzwe no ku ikipe ya Uganda ubwo yari itarasezererwa, abakinnyi banze kwitoza batarahabwa ako gashirukabute.

Icyo kibazo kandi cyaranavuzwe mu kipe ya Nigeria, aho abakinnyi bayo banze kujya mu myitozo irushanwa rigitangira, bavuga ko batarabona impembo yabo.

JPEG - 56.7 kb
Abakinnyi b’Intamba mu Rugamba ngo nta gahimbazamusyi babonye mu Misiri kuko kibwe
JPEG - 49 kb
Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira mu Burundi, FFB, "arafunze"

MUHABURA .RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru