Yashyizweho kuri3 November, 2019 | 09:20

Umutoza w’umupira w’amaguru yahagaritswe kubera gutsinda cyane bikabije

Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru wo muri Amerika ahitwa Long Island mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa leta ya New York, yahanwe nyuma yaho ikipe ye inyagiye bikabije indi nayo y’ishuri ryisumbuye ryaho ku manota 61 - 13 mu mukino umwe.

Ubu ni ubundi bwoko bw’umupira w’amaguru wo muri Amerika bakinisha umupira wiburungushuye, nubwo nawo ukinwa n’abakinnyi 11 kuri buri ruhande. Ujya kumera nk’umukino wa Rugby, kuko banyuzamo bagakinisha n’intoki.

Rob Shaver, umutoza mukuru w’ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Plainedge High School, yahagaritswe gutoza umukino umwe nyuma yo kurenga ku "itegeko ryo kudatsinda bikabije" ryo muri ako karere.

Bijyanye n’itegeko, umutoza agomba gusobanurira akanama k’imyitwarire impamvu ikipe ye yatsinze cyane, iyo ikinyuranyo cy’amanota kirenze amanota 42.

Iryo tegeko rimaze imyaka itatu kandi rigamije gukumira kwigirizaho nkana abandi mu mukino.

Amakuru avuga ko Shaver ari we ubimburiye abandi mu guhanwa bijyanye n’iryo tegeko ridasanzwe.

Umutoza w’ikipe yatsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota 48, yabwiye ikinyamakuru Newsday cyo muri Amerika ko "Nta kibazo we afite k’uko uwo mukino wagenze" ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa cumi.

Umutoza Phil Onesto w’ikipe ya South Side yagize ati: "Navuganye n’umutoza Shaver, namubwiye ko nta bibazo mfite".

Ariko iyo ntsinzi yatumye Shaver atumizwa n’akanama ko mu karere ka Nassau gashinzwe ibyo "Kudatsinda umukino bikabije", bigaragara ko katashimishijwe n’ukuntu atasimbuje abakinnyi b’ikipe ye ibanza mu kibuga, kandi yari yamaze kwizera intsinzi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Newsday, Shaver yahakanye "Gutsinda cyane bikabije" ku bushake.

Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe