Yashyizweho kuri25 January, 2018 | 16:46

Umutoza w’Amavubi ari mu nzira asubira iwabo mu Budage iyo yaturutse[REBA AMAFOTO UTAMENYE]

Antoine Hey wari umutoza w’Amavubi yatangaje ko atazongererwa amasezerano keretse nategereza ubuyobozi bushya bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Hey yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu yagiranye ibiganiro muri Royal Tulip Hotel muri Maroc na Nzamwita Vincent uyobora FERWAFA bemeza gusoza aya amsezerano mu bwumvikane.

Hey yagize ati “ Twumvikanye guhagarika amasezerano kugeza ubwo hazatorwa ubuyobozi bushya bwa FERWAFA kuko nibwo buzemeza ko nongererwa amasezerano.”

Yakomeje yandika ko umuyobozi wa FERWAFA yamushimiye ubunyamwuga, ubwitange n’imyitwarire myiza yari amaze gushyira muri iyi kipe aho mu mwaka umwe yari amaze kubaka ikipe ikomeye.

Yagize ati “ Twabanye mu bihe bizahoraho iteka, rimwe byabaga ari ibyishimo ubundi ari amarira, ndashimira kandi abafana n’inshuti zadushigikiye.”

Hey yasoje avuga ko ntawuzi aho bwira ageze ko yaje nk’umunyamahanga akaba agiye nk’inshuti.

AMAFOTO ATANDUKANYE

Antoine Hey wari umutoza w’Amavubi yatangaje ko atazongererwa amasezerano keretse nategereza ubuyobozi bushya bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe na Niyonugabo Albert


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru