Yashyizweho kuri28 February, 2018 | 21:41

Umubiligi agarutse muri Rayon Sports nyuma yo kugenda adasezeye

Umubiligi Ivan Minnaert amaze guhabwa akazi mu ikipe ya Rayon Sports FC nyuma y’inama yabaye kuri uyu wa gatatu igahuza abayobozi ba Rayon Sports na bamwe mu bahagarariye abakunzi b’iyi kipe.

Uyu mubiligi wari waje mu Rwanda mu byumweru 2 bishize aje kuba yabaya umuyobozi wa tekinike abaye ahawe ikipe ya Rayon Sports, nyuma yaho Karekezi Olivier watozaga iyi kipe asubiye mu gihugu cya Sweden atabimenyesheje abayobozi ba Rayon Sports.

"Ivan Minnaert abaye abaye umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, ntabwo ahawe amasezerano y’igihe kirekire, byinshi muraza kubimenya vuba." Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waganiriye na RuhagoYacu.

Uyu mugabo si u bwa mbere aje mu ikipe ya Rayon Sports kuko yayiciyemo mu mpera ya 2015, aza kuyivamo nyuma y’amezi 3 adasezeye yerekeza mu ikipe ya Leopards yo mu gihugu cya Kenya.

JPEG - 104 kb
Umubiligi agarutse muri Rayon Sports nyuma yo kugenda adasezeye

Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru