Yashyizweho kuri28 February, 2018 | 10:12

Ruswa ivugwa mu mukino Rayon Sport yasezereye LLB ishobora gutuma Rayon Sport isezerwe mu irushanwa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryatangiye iperereza ku mukino wa CAF Champions League wahuje Lydia Ludic Burundi Académic FC (LLB) na Rayon Sports wabereye I Burundi mu Mujyi wa Bujumbura kuri Stade Luis Rwagasore,wavuzwemo ruswa n’andi manyanga ataramenyekana.

Mu ibaruwa CAF yandikiye Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, mu Burundi na Tanzania nk’ibihugu bikomokamo amakipe yari yakinnye ndetse n’abasifuzi bayoboye uwo mukino, ngo mu ijoro ryawubanjirije, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe mu cyumba cy’umusifuzi wa kane.

Mu ibaruwa CAF yagize iti “Umunsi ubanziriza umukino, abayobozi ba Rayon Sports bagaragaye mu cyumba nimero 501 cy’umusifuzi wa kane mu gihe abandi bari muri Corridor imbere yacyo.”

Yakomeje igira iti“Mu gihe abayobozi b’ikipe yakiriye umukino (Lydia Ludic) bashatse kubabaza ibyo bahakoraga; abari bahagaze imbere y’icyumba bahise basohoka muri hoteli. Polisi nayo yahise iza gufata abo bayobozi. Komiseri na we yakoze iperereza rye, anareba amashusho ya camera zo muri iyo hoteli.”

Nubwo CAF igaragaza ko umukino wagenze neza nk’uko byari byateganyijwe, yongeraho ko ibizava mu iperereza ryayo bizashyikirizwa akanama gashinzwe imyitwarire kugira ngo gafate ibyemezo.

Rayon Sports yari yasezereye Lydia Ludic iyitsinze igitego 1-0 cya Hussein Tshabalala mu mukino wo kwishyura mu gihe ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1. Yiteguraga kwakira Mamelodi Sundowns F.C yo muri Afurika y’Epfo mu ijonjora rya nyuma tariki 10 Werurwe kuri Stade Amahoro, ariko mu gihe yahamwa na ruswa yahita isezererwa ikanafatirwa ibindi bihano.

Gusa nubwo ibi bibaye, bikurikiranye n’iyegura kuburyo butunguranye ry’umutoza wa Rayon Sport Karekezi Olivier aho bishobora kuba bicyekwa ko n’iki cyaba kihishe inyuma y’isezera rye kuko ashobora kuba aya manyanga yakozwe hari icyo yaba ayaziho bityo akabona byamugiraho ingaruka nko gusezererwa mu irushanwa bikaba byamutera icyasha ku ruhando mpuzamahanga.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru