Yashyizweho kuri12 October, 2016 | 17:04

Nyuma y’imikino ibiri gusa ntibashoboye kumvikana n’umutoza

Milovan Tajevac yeguye ku mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu ya Algeria, nyuma yo kuyitoza imikino ibiri gusa nk’uko tubikesha BBC.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko anganyirije mu rugo na Cameroon igitego 1-1 kuri iki cyumweru mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018.

Uyu munyaserbia w’imyaka 62 y’amavuko yahuye kuri uyu wakabiri n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria Muhamed Raouraou, kugira ngo baganire ku musaruro hanyuma ukwegura kwe guhita gutangazwa.

Rajevac yaje asimbura umufaransa Christian Gourcuff, weguye muri Mata.

Umukino wa Algeria uzakurikira, izakina na Nigeria iwayo kuya 12 Ugushyingo.

Aha ikipe imwe mu itsinda niyo izerekeza mu Burusiya mu mikino y’igikombe cy’isi, 2018.

Yanditswe na Ndacyayisaba Hubert/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe