Yashyizweho kuri17 May, 2017 | 00:15

Masoudi Djuma imbere ye hari umusozi uhanamye agomba kubanza kuzamuka ngo atware igikombe cya champiyona 2016-2017

Kuri uyu wa gatatu taliki 17 gicurasi uyu mwaka,ikipe ya Rayon Sport ifite akazi katoroshye ko kwegukana igikombe ariko, ibanje igatsinda ikipe ya Mukura Vs yakaniye ko itagomba gukorerwaho amateka yo gutwarirwaho igikombe.

bityo benshi bakaba babigereranyije nk’umusozi uhanamye umutoza Masoudi Djuma agomba kuzamuka kugirango yegukane igikombe doreko ariwo mukino uzamuha ikizera % ndetse anereka uwo yahoze yungirije ariwe Ivan Mineart muri iyi kipe ko atari umwana nkuko yabicyekaga.

Umukino w’ikirarane wa champiyona y’u Rwanda (Azam Premier League), ikipe ya Rayon Sport izakira Mukura VS kuri uyu wa gatatu taliki 17 gicurasi 2017 uzagaragaza ko Rayon Sport yegukanye igikombe cya champiyona bidasubirwaho cg ikiri murugamba rwo guhatana,ukomeje gutuma benshi bibaza uko uzarangira haba kubakunzi ba ruhago hano mu Rwanda ndetse no ku bakunzi bayo makipe azacakirana tutibagiwe abatoza,abayobozi ndetse n’abakinnyi.

Hari byinshi bitegerejwe kuri uyu mukino kuko abatoza bazaba bahanganye,umwe yabaye umwungiriza wundi.Kuruhande rwa Ivan Mineart ashaka kwereka Masoudi Djouma ko kuba yari umwungiriza we nubundi ariko bikimeze ndetse kuruhande rwa Masoudi Djouma nawe akaba ari gukubita agatoki kukandi ko agomba kwereka Mineart ko, uko yamufataga yamwibeshyagaho.

Ikindi nuko mu kibuga hazaba hari ishyaka rikomeye hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi bamwe bashaka kwereka abandi ko umukino wabahuje mu gice cya mbere cya champiyona ko babaciye mumyanya y’intoki kuko uwo mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego 1-1 ndetse hagaragayemo amahane yahuruje isi yose bamwe bashinza abandi amarozi.

Ikindi gikomeye gitegerejwe ni umurindi w’abafana kuri buri ruhande haba kuruhande rwa Rayon Sport hitezwe kugaragara ku bwinshi kw’abafana ba Rayon dore ko aribo benshi mu gihugu ndetse n’umurindi w’abafana ba Mukura VS barahiye ko bazava mumagepfo I Huye buzuye amabisi bakereka aba Gikundiro ko ubwinshi bwabo butabakanga ndetse n’abafana bayandi makipe akunze guhangana na Rayon Sport nka APR FC,AS Kigali,Police na Bugesera bazaba baje ku bwinshi gutera ingabo mu bitugu bagenzi babo bo muri Mukura ngo bahagarike umuvumbi w’abafana ba Rayon sport.
Olivier Gakwaya

Ibyo byose biri kwibazwaho, byatumye umunyamakuru wa Muhabura.rw ashaka kumenya uko kuruhande rwa Rayon Sport babitekereza nuko biteguye uwo mukino wishyiraniro.kumurogo wa telefone twavuganye n’umunyamabanga wiyo kipe Olivier Gakwaya abitubwira muri aya magambo Ati”Nibyo koko uzaba ari umukino ukomeye nkuko ubivuze,..mbese bizaba ari nko kuzamuka umusozi uhanamye haba k’umutoza ndeste n’abakinnyi bazaba bari mukibuga ariko, kurundi ruhande ntabwoba biduteye kuko ikipe yacu turayizeye ikindi kandi Mukura ntabwo ari ikipe iri mumyanya yo hafi nubwo ibyo tutabigenderaho ngo twirare.gusa uzaba ari umukino uzaduhesha igikombe bidasubirwaho”.

Kubyerekeye nuko hazaba hari ihangana hagati y’abatoza baziranye babanye umwe yungirije undi, nabyo yadusubije ati” ibyo byo bizaba ari ukwihimura ku batoza bombi ,kuko Masoudi arashaka kwereka Mineart ko atakiri umwana nkuko abitekereza”.

Naho kubafana ati”hhhhhh!!! Ibyo nihame ko abafana b’amakipe duhanganye bazaba bari inyuma ya Mukura urumva ko kazaba ari akazi katoroshye ku bafana bacu batari bacye muri iki gihugu!!..bityo nkaba mbwira abafana ko umuntu uzahomba uyu mukino ntacyo azabwira abuzukuru.”

Gusa ntibyoroshye kuko Rayon Sport idatsinze uyu mukino urugendo rwo guhatanira igikombe ruzaba rugikomeje.ikindi nti wakwizera ko ruzarangira kuko nayandi makipe nka Pepiniere ubu ibarizwa ku mwanya wa Nyuma muri champiyona yarahiye ko itakandikirwaho amateka yo kubyinirwaho Murera itwarirwaho igikombe.

Yanditswe na HABARUREMA Djamali Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

2 Comments

haragakiza leopold - 2 months ago

Umutoza numuswa ww nyene yabony ko ivyo ivyo yatumwe nkishingano atari kubikora ahitamw kwijan afise abakinyi beza urwego rwabakinyi rwasubiyi hasi nyuma yaho masudi djouma agiriy tic tac ntikibaho

Andrew mbera - May 2017

nkunda GIKUNDIRO nkanga kubona umufana cg umufatanya bikorwa uwariwe wese yambaye umwambaro ufite ibara ryumukara cg yicaye kuntebe yumukata birambabaza cyane

mubwire umutoza nkunda knd nemera ark ubu agiye kugwaza

Izindi nkuru