Yashyizweho kuri25 September, 2018 | 00:08

Luka Modrić yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ashyira iherezo ku Cristiano Ronaldo na Lionel Messi

Luka Modrić ukina hagati muyi Real Madrid FC yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo, ashyira iherezo ku myaka 10 ishize iki gihembo gihererekanywa hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Umunya-Brazil Marta yegukanye igihembo nk’iki mu bagore, ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya.

Modrić yatowe nk’umukinnyi mwiza w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, nyuma yo kwegukana UEFA Champions League ya kane mu myaka itanu ishize hamwe na Real Madrid, ndetse akageza ikipe y’igihugu ya Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, ariko igatsindwa n’u Bufaransa.

Aba bakinnyi batorwa n’abatoza b’amakipe y’ibihugu, ba kapiteni bayo, abahagarariye ibitangazamakuru n’abantu batora binyuze kuri internet.

Iki gihembo cyahoze cyitwa FIFA Ballon d’Or, mu myaka icumi ishize cyagukanwe na Lionnel Messi na Cristiano Ronaldo, buri umwe acyegukana inshuro eshanu guhera mu 2008.

Mu birori byabereye muri Royal Festival Hall i London kuri uyu wa Mbere, Messi ntiyitabiriye nubwo atari muri batatu bagihatanira.

Na Ronaldo ntiyahabonetse kandi ari we wari uhatanye na Modric hamwe na Mohamed Salah ukinira Liverpool.

JPEG - 53.2 kb
Luka Modrić ukina hagati muyi Real Madrid FC yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo, ashyira iherezo ku myaka 10

Ibindi bihembo byatanzwe:

- Umutoza w’umwaka: Didier Deschamps utoza u Bufaransa
- Igitego cyiza (Puskas Award): Icyo Mohammed Salah yatsinze Everton mu Ukuboza
2017

- Umunyezamu mwiza: Thibaut Courtois (Chelsea FC, u Bubiligi)

Ikipe y’umwaka :

Umunyezamu: David De Gea (Espagne, Manchester United)

Ba myugariro: Dani Alves (Brazil, Paris Saint-Germain), Raphael Varane (u Bufaransa, Real Madrid). Sergio Ramos (Espagne, Real Madrid), Marcelo (Brazil, Real Madrid).

Abo hagati: Luka Modrić (Croatia, Real Madrid), N’Golo Kante (u Bufaransa, Chelsea), Eden Hazard (u Bubiligi, Chelsea).

Abataha izamu: Kylian Mbappe (u Bufaransa, Paris Saint-Germain), Lionel Messi (Argentina, Barcelona), Cristiano Ronaldo (Portugal, Real Madrid/ Juventus

JPEG - 97.4 kb
Modric na Marta nibo bahize abandi bakinnyi ba ruhago ku Isi muri uyu mwaka
JPEG - 122.3 kb
Ikipe y’umwaka yashyikirijwe ibihembo na Ronaldinho na Michael Ballack bahita banifotozanya, hamwe na Idris Elba wayoboye ibirori

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru