Yashyizweho kuri6 March, 2017 | 17:18

Lionel Messi yagaragaje umutoza Barcelona yifuza mu minsi iri imbere

Lional Messi yagaragaje amarangamutima ye mu guha amahirwe Jorge Sampaoli nk’umutoza ushobora gusimbura Luis Enrique usanzwe atoza FC Barcelona dore ko kuri ubu yatangaje ko yifuza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ubwo azaba asoje amasezerano afitanye n’iyi kipe.

Ibi bije nyuma y’ikiganiro uyu Luis Enrique yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari amaze gustinda ibitego 6-1 mu mukino wahuje ikipe ye ya FC Barcelona ndetse n’iya Sporting Dijon. Amasezerano y’uyu mutoza ateganijwe kurangira muri kamena uyu mwaka ari nabwo uyu mutoza ufite ubunararibonye mu mupira w’amaguru azahita asezera abayobozi be b’I Catalan kugira ngo ajye kuruhuka ndetse no kwiyubaka nyuma y’imyaka itatu amaze I Camp Nou.

Umutoza Sampaoli yaje imbere ku rutonde rw’abatoza batanu bashobora kuzavamo umwe uza kubana n’abakinnyi b’ibihangange b’i Barceleno. Mu bandi bahabwa amahirwe harimo Juan Carlos Unzue asanzwe yungirije Luis enrique, Eusebio Scristan ndetse na Ernesto Valverde wakiniye Barcellona mu myaka ya 1988 na 1990 gusa ahandi azwi nuko yabaye umkinnyi muri Atritic Bilbao bikarangira abaye n’umutoza wayo.


Yanditswe na Habarurema Djamli/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru