Yashyizweho kuri26 January, 2020 | 20:06

Ikipe y’ Ingabo z’ igihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika uwari umuvugizi w’abafana bayo

Kuri iki Cyumweru Tariki 26 Mutarama, ikipe y’ ingabo z’ igihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika uwari umuvugizi w’abafana bayo Emile Kalinda, nyuma y’ubutumwa bwagiye bukwirakwira yoherereje mugenzi we wo mu yindi kipe ku mbuga nkoranyambaga yanditse bugaragaramo amagambo atari meza kandi APR FC itakwihanganira.

Usibye guhagarikwa ku mwanya w’umuvugizi w’abafana, ubuyobozi bwa APR FC kandi bukaba buhagaritse Emile Kalinda no kutazongera kugaragara kuri Stade mu irushanwa ry’ubutwari 2020, ryatangiye ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu Tariki 25 Mutarama kugeza rirangiye ku Itariki ya 01 Gashyantare.

Ubuyobozi bwa APR FC buboneyeho no kongera kwibutsa abafana ba APR FC bose ko badakwiye guteshuka na gato ku nshingano zo kurangwa n’ikinyabupfura. Ubuyobozi bukomeza kandi butangaza ko butazigera bwihanganira umufana wa APR FC uwo ari we wese uzagaragaraho imyitwarire itari myiza.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwisegura ku mvugo ya Emile Kalinda k’uwo ari we wese yaba yarakomerekeje. Nyuma yo guhagarika Emile, ubuyobozi bwa APR FC bukaba buzabamenyesha vuba aha umuvugizi mushya w’abafana bayo.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Violette - 2 months ago

Kbx yarakosheje kubwariya magambo mabi yavuze,nkabafana ba APR fc twakakwiye kuba intangarugero mukugaragaza ikinyabupfura,gs kuba yasabye imbabazi nukumubabarira,buriya harigihe umuntu acicwe namagambo kbx,akavuga ayo atakagobye kuvuga. Murakoze

Izindi nkuru