Yashyizweho kuri9 August, 2019 | 16:00

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa umukino wo gutega wemewe na Leta

Nyuma yigihe kitari kinini mu Rwanda hatangiwe serivisi zo gutegera imikino itandukanye ariko zigakomezwa kunengwa na benshi ko zitubahiriza amasezerano ziba zagiranye n’abazigana, ndetse zikanengwa guhindura benshi mu rubyiruko imbata, ubu noneho hagiye gutangira kompanyi yo gutega yemewe n’amategeko.

Ni Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019 mu Rwanda hazatangizwa uburyo bw’imikino yo gutega [betting] ifite umwihariko wo gukorera kuri murandasi na telefone ngendanwa.

Ubu buryo bwitwa Gorilla Games bwashyiriweho abanyarwanda n’ikigo cya Cheza Game Rwanda.Mu gihe ibindi bigo bikoresha imikino y’amahirwe no gutega bifite aho bikorera haba hazwi ku buryo ushaka gukina aba agomba kujyayo, Gorilla Games yo ifite umwihariko wo kuba ikorera no kuri internet,muri telefone zigezweho n’izisanzwe.

Kuri mudasobwa umuntu ashobora kwifashisha urubuga rwa internet ari rwo www.gorillagames.africa, porogaramu ya gorilla games muri telefone zigezweho cyangwa se *878# ku bakoresha telefone zisanzwe.

Umuntu ashobora gutega ku mikino itandukanye iri kuba ako kanya cyangwa n’indi y’amahirwe myinshi bafite.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 08 Kanama 2019, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Gorilla Games, Hebert Kalisa, yavuze ko icyiza cy’ubu buryo bwo gukina imikino y’amahirwe bukorwa byoroshye kandi mu gihe icyo ari cyo cyose.

Ati “Icya mbere biroroshye kuyikoresha, ni uburyo bwizewe ukoresha aho uri hose, uko ubishaka kose, ifite umutekano kandi ikurikiza amategeko.”

Utsinze amafaranga ayabona binyuze mu ikoranabuhanga Nk’uko umuntu ushaka gukina imikino ya Gorilla Games ashobora kubikorera aho ari hose yifashishije ikoranabuhanga, gushyiraho no kubikuza amafaranga nabyo niko bikorwa.

Umuntu ushaka gushyira amafaranga ye kuri konti ye ya Gorilla Games kugira ngo abashe gutega yifashisha uburyo bwa Airtel Money,MTN Mobile Money cyangwa se konti yo muri banki.

Amwe mu mabwiriza agenga uyu mukino n'uko umuntu utarageza Ku myaka 18 ntiyemerewe gukina imikino itangwa n’iki kigo. Uburyo ikoranabuhanga rya Gorilla Games ryubatse, ryahujwe n’amakuru y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu ku buryo umuntu utaruzuza imyaka 18 adashobora kwiyandikisha mu bakina ngo bimukundire.

Indi ngingo mu mabwiriza nuko uwabaye imbata yo gukina ashobora guhagarikwa. Gorilla Games ni ikigo cy’ubucuruzi ariko kitaye ku mibereho myiza y’abakigana ku buryo badakeneye kumva umuntu wakennye ari bo biturutseho.

Bikunze kugaragara ko umuntu wakinnye imikino y’amahirwe nabi bishobora no kumuviramo kubatwa nayo, ni muri urwo rwego umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Parag Adsare yavuze ko bakoze ku buryo uwo bigaragayeho ko ageze ku kigero cyo kuba imbata ahita ahagarikwa.

Ati “Hari urugero rworoshye nkunda gutanga niba tubonye ko umuntu runaka akina cyane saa munani cyangwa saa cyenda z’ijoro, imyitwarire nk’iyo yashyizweho kode ku buryo ihita igaragara, dufite ikipe ibishinzwe nikurikiza intambwe zose igasanga ari ko bimeze bazahita bamuhagarika.”

Kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Amahoro i Remera nibwo hazatangizwa ku mugaragaro Gorilla Games aho hazaba hari n’umuhanzi Bruce Melodie.

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


3 Comments

Mupagasi - November 2019

Gukina Kuri Terefone Ntoya Byanze Ni Mudusobanurire Uko Iyi Mikino Ikinwa Code Zamakipe Turazibona Ariko Ntakindi Wakora

ushizimpu - August 2019

mwatubeshye kwiyandikisha ntago bikunda gusa byaribyiza ese mufatira kurangahe namwe ni 200fw

ushizimpu - August 2019

mwatubeshye kwiyandikisha ntago bikunda gusa byaribyiza ese mufatira kurangahe namwe ni 200fw

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe