Yashyizweho kuri12 December, 2018 | 21:04

APR FC y’abakinnyi batuzuye ibabaje Rayon Sport ku munota wa nyuma

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wakinwe uyu mugoroba kuri stade Amahoro warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2 - 1.APR igize imikino itandatu idatsindwa.

Igitego cya APR FC cyabonetse ku munota wa 12 gitsinzwe na rutahizamu wayo Bigirimana Issa cyaje kwishyurwa na Micherl Sarpong ku munota wa 82 .

Igitego cy’intsinzi kuri APR FC cyabonetse ku munota wa 92 gitsinzwe na Rusheshangoga Michel wariwinjiye asimbuye , ku mupira muremure yatereye ahagana muri koruneri ujya mu izamu ntawundi uwukozeho .

Ikipe APR FC imaze gukina imikino itandatu ya shampiyona idatsindwa kandi yose iyitsindamo ibitego bibiri.

Rayon Sports niyo kipe yonyine imaze kwinjiza APR FC igitego muri uyu mwaka w ’imikino wa 2018 - 2019.

Muri uyu mukino kandi Nizeyimana Mirafa wa APR yasohowe mu kibuga abonye ikarita yakabiri y ’umuhondo ku ikosa yari akoreye umunya Brazil Rafael Da Silva wariwinjiye mu kibuga asimbuye Donkor Prosper.

APRFC: Kimenyi Yves , Rugwiro Herve , Buregeya Prince , Fitina Ombolenga, Iranzi JeanClaude , Nshimiyimana Imran , Mugiraneza Jean Baptiste , Nizayimamana Mirafa, Hakizimana Muhadjiri , Bigirimana Issa na Mugunga Yves .

Rayon Sport : Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abddoul , Manzi Thiery, Iradukunda Eric , RutangaEric, Donkor Prosper , Mukunzi Yannick , Niyonzima Olivier Sefu , ManishimweDjabel , Mugisha Gilbert na Michel Sarpong .


Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru