Yashyizweho kuri27 May, 2017 | 05:15

AMAFOTO:Abatoza 5 beza ku isi,wenger k’umwanya wa 4 ,reba abandi imbere n’inyuma ye

Gutoza ikipe y’umupira w’amaguru bisaba impano zitandukanye ndetse n’ubumenyi bw’uwo mukino, gukorana neza n’abakinnyi abaha ingufu ndetse n’ikinyabupfura.ibyo byose bigakurikirwa n’ingufu z’umubiri ndetse n’imitekerereze myiza. gusa ikingezi Ni ukubaha ubwenge bukoreshwa mu kibuga.nubwo ibi bamwe mu batoza baba babifite ariko gutoza birabananira kubera kutagira impano yo kuyobora bityo bigasaba umuntu kugira impano yo kuba umunyabugeni ndetse n’ umuyobozi.

Urutonde rwabo hakurikijwe ibikombe batwaye ndetse n’ibindi bigwig bafite muri ruhago.

5. Diego Simeone

Argantine niyo nkomoko, atoza Atletico Madrid. Yatwaye ibikombe 2 iwabo muri argentine ageze muri Espanye yahise azamura atretico ayigeza ku mwanya wa 5 . yayifashije gutwara Europa league 2012,gutwara igikombe cy’umwami 2013, yatwaye champiyona 2014 kandi yageze inshuro 2 ku mukino wanyuma wa champions league asezererwa na Real Madrid 2014 na 2016

4. Arsene Wenger

Umufaransa utoza Arsenal,mugutoza azamura abana bato agatuma bagira amazina akomeye muri ruhago.Yafashije ikipe ye kuguma mu makipe 4 yambere muri champiyona imyaka 19.yatwaye ibikombe 3 bya championa , 6 bya FA Cup anagera no k’umukino wanyuma wa champions league 2016. muri 2003-2004 yasoje championa adatsinzwe na rimwe.kandi yatwaye igikombe cya championa ari muri Monaco ndetse n’igikombe cy’igihugu.

3. Louis Van Gaal

Muri Ajax yatwaye champions league 1995, igikombe gihuza ikipe yatwaye champions league na Europa league 1992, chamiyona inshuro 3 n’igikombe cy’igihugu, muri Brcelona na Buyern yatwaye championa inshuro 3 ndetse n’igikombe cy’igihugu.

2. Jose Mourinho

Portugal niyo kavukire. Icyazwiho cyane ni ukuntu azi gukora ubwugarizi bukomeye ndetse n’imbaraga z’umubiri ku ikipe ye.yari umwarimu mbere yuko yinjira mu gutoza abikomoye kuri Bobby Robson na Louis Van Gaal. Yatwaye championa 8 n’ibikombe by’igihugu 4 ari muri Fc Porto, Chelsea, Inter, na Real Madrid. yatwaye Eufa cup 2003 na Champions League ari muri Fc Porto na Inter de milan.Yaje gusubira gutoza Chelsea ahita ayivamo ajya muri Manchester united aho yegukanye Europa league ndetse na EFL Cup.

1.Carlo Ancelotti

Uyu mutaliyani niwe mutoza wenyine umuze gutwara champions league inshuro 3. 2014 atoza Real Madrid, inshuro 2 atoza AC Milan 2003 na 2007. Kandi yegukanye ibikombe bya chapiyona y’ Ubutaliyani (AC Milan),ubwongereza (Chelsea) ndetse n’ubufaransa (Paris Saint-Germain). hakiyongeraho na Real Madrid.amarushanwa yose yegukanye ni 18 bikaba aribyo bimugira uwambere.

Yanditswe na HABARUREMA Djamali /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe