Sport: Argentine mu gikombe cy’Isi bikozwe na Messi

  • admin
  • 11/10/2017
  • Hashize 7 years

Argentine yari kimwe mu bihugu by’ibihangange bifite amahirwe yo kucyerekezamo ariko yaraye ikoze ibisa n’ibitangaza ibifashijwemo na rutahizamu Lionel Messi ikatisha itike.

Argentina yari ku mwanya wa gatandatu mu bihugu 10 byarimo bihatanira amatike atanu yo kuzahagararira umugabane wa Amerika y’Amajyepfo mu gikombe cy’Isi mbere y’uko ikina umukino wa nyuma na Équateur aho yasabwaga gutsinda bitaba ibyo igasezererwa burundu mu irushanwa yakinnye umukino waryo wa nyuma mu riheruka ryabereye muri Brazil mu 2014.

Ntabwo byatangiye neza kuko ku munota wa mbere gusa yari imaze gutsindwa igitego cya mbere cya myugariro Romario Ibarra byasaga n’aho icyizere cyose abakunzi ba Argentine n’umukinnyi wayo, Lionel Messi uri mu bakunzwe cyane ku isi, bari bafite gitangiye kuyoyoka.

Byasabye iminota 11 kugira ngo Messi umaze gutorwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi inshuro eshanu, atangire guhindura umukino aho yatsinze igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Angel Di Maria.

Nyuma iminota irindwi Messi yashyizemo icya kabiri cyatumye imitima y’Abanya-Argentine itangira gusubira mu gitereko ndetse aza gushimangira inzozi zabo zo kuzagaragara mu gikombe cy’Isi ku munota wa 62 atsinda igitego cya gatatu, umukino wari amahirwe ya nyuma urangira ari ibitego 3-1.

Nubwo Messi yafashije Argentine kubona itike ikiyongera ku bihugu nka Brésil iyobowe na Neymar, Uruguay ya Luis Suarez, Colombia ya Radamel Falcao na Peru izaca mu mikino ya kamarampaka; kimwe mu bihangange kuri uyu mugabane cyatunguwe ni Chile iyobowe na rutahizamu wa Arsenal, Alex Sanchez, yarangije ari iya gatandatu ikaba izasigara ku rugo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yatunguwe ndetse ntabwo izagaragara muri iki gikombe yari imaze imyaka 27 itaraburamo na rimwe kuko mu gice cya CONCACAF ishakiramo itike, Mexique, Costa Rica na Panama nizo zayibonye naho Honduras ikazanyura mu mikino ya kamarampaka.

Ku mugabane w’u Burayi, ni ibyishimo ku Bafaransa nabo baraye babonye iyi tike bigoranye nyuma yo gutsinda Belarus ibitego 2-1 bya Antoine Griezmann na Olivier Giroud kimwe na Portugal iyobowe na Cristiano Ronaldo yabonye itike bidasubirwaho itsinze u Busuwisi ibitego 2-0.

Igihugu gikomeye cyatunguwe ni u Buholandi bwatsinze Suède ibitego bibiri ku busa byombi bya Arjen Robben gusa ntibyagira icyo biyifasha kuko yasabwaga gutsinda ibiri hejuru ya birindwi bityo ikaba itazagaragara muri iri rushanwa.

JPEG - 177.5 kb
Messi yafashije Argentine kubona itike
  • admin
  • 11/10/2017
  • Hashize 7 years