Yashyizweho kuri21 November, 2016 | 08:36

Yagerageje gutanga ruswa, undi afatanwa uruhushya rwo gutwara moto rw’urwiganano

Munyampeta Jean Damascene afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu karere ka Gatsibo azira kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bapolisi bahakorera kugira ngo amukorere ibinyuranije n’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Eric Kabera yavuze ko ku wa 16 Ugushyingo Munyampeta yahagaritswe na Polisi atwaye kuri moto inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Zebra Waragi; ariko abonye ko agiye gufatwa yayitanye n’izo nzoga. Byarafashwe bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore."

Yagize ati:" Nyuma y’iminsi ibiri; ni ukuvuga ku wa18 Ugushyingo,yahamagaye kuri telefone umupolisi ukurikirana dosiye ye amusaba kubimusubiza (Moto n’inzoga); ndetse amusezeranya ko nabisubizwa amuha ayo mafaranga.Yarabimwemereye kugira ngo afatirwe mu cyuho, hanyuma ajyana n’abandi bapolisi bambaye imyenda isanzwe; maze bamufata akiyamuha."

SP Kabera yibukije ko ruswa idindiza iterambere n’ubukungu; maze asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atungira agatoki inzego zibishinzwe aho ayicyeka.

Yagize kandi ati:"Umuntu ufatiwe mu cyaha cyangwa ufite icyo akurikiranweho akwiriye gutegereza icyo amategeko ateganya aho gukora ibindi ibyaha birimo gutanga, kwakira no gusaba ruswa. Munyampeta acyekwaho ibyaha bibiri ari byo; gutunda ibiyobyabwenge no kugerageza gutanga ruswa."

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo ya 594 yo muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Uwafatanywe uruhushwa rwo gutwara moto rw’urwiganano ni uwitwa Nshimiyimana Emmanuel, akaba yarafatiwe mu murenge wa Kicukiro, mu karere ka Kicukiro atwaye moto ifite nimero ziyiranga RC 127M.

Uyu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yagize ati:"Abagendera ku mpushya z’inyiganano bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa; naho abagerageza gutanga ruswa kugira ngo be guhanirwa amakosa bafatiwemo batwaye ibinyabiziga bamenye ko batazihanganirwa, kandi ko uzabikora wese azabihanirwa."

Yibukije ko ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bibera ahantu henshi mu gihugu, kandi ko byakozwe mu rwego rwo kunoza iyi serivisi no kuyegereza abayishaka.

Yanditswe na UbwanditsiMUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Barnypok - 4 months ago

wk17WM http://www.FyLitCl7Pf7ojQdDUOLQOuaxTXbj5iNG.com

Izindi nkuru