Yashyizweho kuri20 February, 2017 | 09:29

Visi Perezida w’u Buhinde ari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari yagiranye ibiganiro n’Abahinde baba mu Rwanda, abizeza ko hagiye gufungurwa Ambasade mu Rwanda, hagamijwe gushimangira ubuhahirane n’umubano ibihugu byombi bifitanye.

Ubusanzwe Ambasade y’u Buhinde yabaga muri Uganda, igahuza ibikorwa bireba u Buhinde muri icyo gihugu, u Rwanda n’u Burundi.

Muri ibyo biganiro byabereye muri Kigali Serena Hotel ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Visi Perezida Ansari yavuze ko Guverinoma y’u Buhinde yahaye agaciro ubusabe bw’Abahinde baba mu Rwanda, ku buryo mu mezi make mu Rwanda hazaba hari intumwa z’u Buhinde mu buryo buhoraho.

Yagize ati "U Buhinde n’u Rwanda ni inshuti zikomeye, kandi u Rwanda rufite umubare munini w’Abahinde, tukaba twaragiye twumva ikibazo cyo kuba nta ambasade yacu iri muri Kigali.”

Televiziyo ya NDTV yo mu Buhinde yatangaje ko Ansari yanakomoje ku ngendo z’indege zihuza u Rwanda n’u Buhinde ziratangira vuba, ibintu bizarushaho gushimangira ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibyo bihugu byombi.

Yagize ati"Ndizera ko ibi bitazaba ari ukoroshya ibintu gusa, ahubwo bizatuma abantu bitabira gukora ingendo ku mpande zombi hagamijwe ubucuruzi n’ubukerarugendo.”

Yashimangiye ko guverinoma ye iri gukora ibishoboka ngo umubano hagati y’ibi bihugu ukomere cyane kandi ushingire ku bintu bitandukanye ibi bihugu bizaba bisagiye.

Abahinde baba mu Rwanda bagaragarije Ansari ko bishimiye uruzinduko yagiriye mu Rwanda, ndetse ko gufungura Ambasade y’u Buhinde i Kigali ari inyungu ikomeye kuri bo.
Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari yageze i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare 2017

Uwitwa Harmeet Singh yagize ati “Visi Perezida Ansari yavuze ko hagiye gufungurwa ambasade hano, bizaba ari inyungu kuri twe. Ingendo z’indege nazo zizahuza ibihugu byombi nazo ni ikintu cyiza, twumvise ko RwandAir izatangira ingendo zigana Mumbai muri Mata.”

Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari ari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda na Uganda, aho ayoboye itsinda ririmo Minisitiri Vijay Sampla n’abagize inteko ishinga amategeko bane.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, Visi Perezida Ansari asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akaza no kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena, BernardMakuza, naho ku mugoroba agahura n’abayobozi batandukanye haganirwa ku bucuruzi.

Visi Perezida Ansari yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017, uru ruzinduko rwe rukaba rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiririye mu Buhinde ubwo yitabiraga inama ya Vibrant Gujarat Global Summit yabaye muri Mutarama 2017.

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Yanditswe na Niyomugabo/Mmuhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru