Yashyizweho kuri9 December, 2016 | 07:27

Urwego rwa Polisi ntirutewe ipfunwe no kuza ku Isonga mu kurya ruswa

Raporo zikorwa n’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa (TR) ndetse n’Urwego rw’umuvunyi mukuru zikunze kugaragaza urwego rwa polisi mu nzego ziza ku isonga mu bijyanye no kurya ruswa cyane cyane polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’abagenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (controle technique)

Polisi y’u Rwanda ariko yo iratangaza ko ibi bidakwiye gufatwa nk’aho igikuba cyacitse kuko ngo ibivugwa bidakorwa n’urwego ahubwo bikorwa n’abantu ku giti cyabo mu gihe abandi baba bashishikajwe no guhashya iki cyaha kimunga ubukungu bw’igihugu.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane mu nama nyunguranabitekerezo ku gukumira no kurwanya ruswa yahawe insanganyamatsiko igira iti “Gukumira no kurwanya ruswa inshingano ya buri wese.”

ACP Mbonyumuvunyi Jean Nepo ushinzwe ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere muri Polisi y’u Rwanda, avuga inzego zitandukanye zikurikiranira hafi ibya ruswa zigaragaza polisi y’igihugu nk’urwego ruza mu ziri ku isonga mu kurya ruswa ariko ngo n’ubwo bayirya bagira n’uruhare rwa mbere mu kuyirwanya.

Ibi ngo bisobanuye ko ruswa ibavugwaho atari ruswa iribwa n’urwego ahubwo ngo ni abantu ku giti cyabo bigatukisha isura ya polisi.

Ati “Mu ngamba zafashwe na polisi y’igihugu ubu abapolisi ubwabo batangiye kujya bafata ababazaniye ruswa bivuga ngo rero iyo raporo yo ku muvunyi cyangwa kuri Transparency ntago ari igikuba cyacitse ahubwo ni wa mukobwa umwe utukisha bose ariko uyu munsi uvuze inzego muri iki gihugu cyacu zirwanya ruswa turi ku mwanya wa mbere mu kuyirwanya.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB na Polisi y’u Rwanda baravuga ko n’ubwo hakajijwe ingamba zo kurwanya ruswa, n’imitangire ya serivisi nayo itorohewe n’iki kibazo.

ACP Mbonyumuvunyi avuga ko ibyaha birimo kugaragara cyane ari ibyaha bishingiye kuri serivisi aho usanga inka zitangwa muri gahunda ya girinka atari zo zitangwa ngo zinahabwe abo zigomba guhabwa, abakora ibizamini by’impushya zo gutwara imodoka ntihatsinde abagombaga gutsinda, ndetse n’imodoka zigenzurwa ugasanga hatagaragazwa izifite ibibazo nk’uko bikwiye “ruswa iri mu gihugu iriho cyane ni iyo mu mitangire ya serivisi ndetse no mu masoko ya Leta naho nta wahibagirwa.”

Usengumukiza Felicien ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihgu gishinzwe imiyoborere RGB, n’ubwo nta mibare agaragaza, avuga ko mu bipimo byose by’ubushakashatsi bakora kuri ruswa gahunda ya girinka n’izindi zo gufasha abatishoboye hagaragara ibipimo biri hejuru bya ruswa mu gihe kuyirwanya ngo biri ku gipimo cya 90%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Uwizeyimana Evode yavuze ko inzego zose zikwiye kongera imbaraga mu kurwanya ruswa kuko igihugu kirangwa mo ruswa kidashobora gutera imbere.

Avuga ko abantu bakwiye gutekereza ko bagomba kuraga abazabakomokaho igihugu kizira imvugo nka “umugabo ni urya utwe akarya n’utwabandi, akantu” ndetse n’abayobozi bagira amakaramu abiri mu biro byabo harimo iyo bazi ko yashizemo umuti kugira ngo bakunde babahe umuti w’ikaramu.

Yagize ati “Iterambere rirambye burya nta kindi gisobanuro cyaryo, ni ukuvuga ngo reka turebe uko twagera ku byo dukeneye uyu munsi buri muntu yihaze ku byo akeneye ariko ibyo tubikore tutangije ahazaza h’abazavuka ejo ahubwo bazabone ko twabaraze igihugu cyiza bafite icyo baryamo batagiye gutoragura muri ibyo twavuze bya ruswa.”

Abapolisi bagera muri 268 nibo bagaragaweho na ruswa mu mwaka wa 2015, polisi y’u Rwanda ikaba igiye gufatanya na sosiyete y’itumanaho ya TIGO mu bijyanye no kubona ndetse no gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru