Yashyizweho kuri4 January, 2017 | 11:04

Umuyobozi mwiza ni bandebereho- Guverineri Musabyimana Jean Claude

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude, yasabye abayobozi bo mu nzego z’umudugudu, utugari n’imirenge guharanira kuba inyangamugayo, kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

Ubu butumwa yabugejeje kuri aba bayobozi ubwo yabasuraga mu itorero barimo mu murenge wa Rukozo, muri aka karere ka Rulindo.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Guverineri Musabyimana yabasabye gutega amatwi inyigisho bahabwa kandi bakirinda gupfusha ubusa igihe cyabo, ahubwo bakabyaza umusaruro amasomo bahabwa, bagataha biyemeje kuba bandebereho muri gahunda za Leta zose, barangwa n’amahame n’indangagaciro by’intore.

Yagize ati “Umuyobozi mwiza ni bandebereho, umuyobozi mwiza yirinda guharanira inyungu ze bwite, ahubwo agaharanira inyungu z’abo ayobora.

Murasbwa rero guhindura imyumvire mukaba intangarugero mu bikorwa byose no muri gahunda za Leta.Mugomba kumenya ko abaturage muyobora basobanutse, nta na rimwe muzakora ibidasobanutse ngo babarebere kuko nta muntu usobanutse wakwemera ko bamuvangira areba.Abaturage bacu barasobanutse, duharanire rero kubayobora mu cyerekezo 2050 igihugu cyacu cyihaye.”

Guverineri Musabyimana yasabye aba bayobozi kurangwa n’ubwitange mu kazi kabo ka buri munsi, kandi bakarambura intambwe bihutisha iterambere.

Abitabiriye iri torero bashimye cyane impanuro bahawe na Guverineri Musabyimana, banashima by’umwihariko kuba barateguriwe itorero bo bagereranya na‘penetensiya’, kuko ngo bazahava bihannye amakosa yose yabaranze, batangire umwaka wa 2017 n’ingamba nshya.

Umwe mu bari gutozwa yatangaje ko amasomo barimo guhabwa arimo kubafasha gusubiza amaso inyuma bakisuzuma mu mikorere yabo, bakaba basanga itorero ari inzira nyayo yo kubafasha gukosora ibitagenda neza.

Nk’uko babitangaje mu bitekerezo batanze kandi ngo biteguye kugaragaza impinduka nziza mu mikorere yabo igihe bazaba bavuye mu itorero, maze bagafatanya n’izindi ntore kubaka u Rwanda ruzira icyasha.

Mu Karere ka Rulindo abayobozi bose b’imidugudu n’abagize Inama Njyanama z’Utugari n’Imirenge bari mu itorero kuri site eshanu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru