Yashyizweho kuri21 November, 2016 | 17:25

Umutangabuhamya yavuze ko yabonye inshuro ebyiri Mbarushimana afite ubuhiri ayoboye igitero

Urubanza rwa Mbarushimana Emmanuel aregwamo na Leta y’u Rwanda rwakomeje kuri uyu wa 21 aho Umutangabuhamya yabwiye Urukiko ibyo avuga ko yabonye n’amaso ye n’ibyo yabwiwe n’abandi. Yavuze ko mu byo yiboneye n’amaso ye ari ubwo Mbarushamana yaje inshuro ebyiri ayoboye igitero ku musozi wa Kabuye mu cyahoze ari Butare, ndetse akazana amabwiriza yo kwica Abatutsi ayavanye kwa Sous-prefet.

Uyu mutangabuhamya avuga ko inshuro ebyiri yabonye Mbarushimana afite ubuhiri ayoboye igitero yahitaga amubwirwa n’uko yabaga yambaye ikabutura ya siporo n’isengeri y’umuhondo nayo ya siporo, kandi akaba ari we muntu ukomeye wabaga ari mu gitero.

Mbarushimana yari umuyobozi ushinzwe amashuri mu cyahoze ari Komini Muganza.

Inshuro yabonye Mbarushimana aza ayoboye igitero kije kwica ngo Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye bahitaga barwanya iki gitero kuko bari bakiri benshi bakagisubiza inyuma.

Mbarushimana yabajije umushinja ati “Iyo mpiri wabonanye Emmanuel Mbarushimana hari uwo wabonye ayikubita?”

Umutangabuhamya yamusubije agira ati “Ibyo nabiguhakaniye ko ntawe kuko mu bitero wajemo twabirukanaga mukagenda.”

Umutangabuhamya yavuze ko atibuka amatariki neza ibyo bitero byagabweho gusa ngo akeka ko hari kuwa kano no kuwa gatanu, kimwe ngo cyagabwe ari kugasusuruko ikindi kigabwa ari nimugoroba.

Usibye ibyo kuyobora ibitero avuga ko yiboneye, avuga ko hari n’ibyo yabwiwe n’abandi Mbarushimana yakoze harimo kujya kuzana umusirikare wo kurasa umwana wari muramu we wabaga kwa Mbarushimana.

Iburanisha rizakomeza ejo kuwa kabiri humvwa undi mutangabuhamya w’ubushinjacyaha nawe urindiwe umutekano ufite numero 11.

Emmanuel Mbarushimana yahoze ari inspecteur w’amashuri mu cyahoze ari Komine Muganza Perefegitura ya Butare, 03/07/2014 yoherejwe mu Rwanda na Denmark aho yari yarahungiye, ngo akurikiranwe ku byahabya Jenoside akekwaho mu Rwanda.

Mbarushimana yabaga muri Denmark kuva mu 2001 nk’impunzi ya politiki aza gutabwa muri yombi mu kwa 12/2010 aho yari atuye hitwa Roskilde mu bilometero 35 uvuye i Copenhagen.


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru