Yashyizweho kuri16 December, 2016 | 13:13

Umushyikirano 2016: Muri 2050 buri Munyarwanda azaba afite amazi meza n’Amashanyarazi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver, mu kiganiro yatanze cyari kijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mushyikirano igira iti “U Rwanda twifuza”, Minisitiri yagaragarije Perezida wa Repubulika aho Umunyarwanda azaba ahagaze hagendewe ku cyerekezo 2020 mu buryo bw’ubukungu ndetse n’imibereho myiza.

Muri iki kiganiro Minisitiri Gatete yagaragaje amwe mu masezerano u Rwanda rwagiye rushyiraho umukono ashobora kuba inkingi izafasha mu kugera neza ku ntego u Rwanda n’Abanyarwanda bihaye y’Icyerekezo 2020

Minisitiri Claver yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubu hasigaye imyaka ine kugirango Abanyarwanda bagere kuri cya kerekezo 2020 abanyarwanda bihaye, Amasezerano y’imyaka 30 ajyaye n’Iterambere rirambye, afurika y’I Burasirazuba ateganya ko buri gihugu ubukungu buzaba bwikubye inshuro zigera ku icumi mu myaka 50, n’amasezerano ajyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere,”

Ku bijyanye n’Ubuzima bwiza ku banyarwanda, Minisitiri yavuze ko hari ingamba nyinshi zafashwe ku bufatanye n’abanyarwanda ndetse na wa mwimerere wabo wo kwishakira ibisubizo hari na gahunda nyinshi za Leta zigenerwa Abanyarwanda by’Umwihariko abatishoboye nka Girinka n’izindi ibyo byose kandi dukesha umuyobozi mwiza wacu.

Ku bijyanye n’Imibereho myiza y’abaturage kandi Minisitiri yavuze ko hari gahunda y’uko nibura mu mwaka wa 2050 abanyarwanda bose bazaba bamaze kugezwaho indyo yuzuye,ati ubwo nibwo buzima twifuriza Umunyarwanda.

Minisitiri Amb Gatete Claver kandi yashimangiye ko Amazi azaba yaramaze kugezwa mu ngo zose z’igihugu, aha bikaba bijyanye n’amashanyarazi azaba yaragejejwe kuri buri muturage.

Ibi kandi ngo bikaba bigomba kuzajyana no kugirango babone ubuzima bwiza na serivisi zose zijyanye n’ubuvuzi hamwe n’uburezi buzaba bujyanye n’icyo gihe tuzaba tugezemo

Mu mwaka wa 2050 kandi ngo buri Munyarwanda wese azaba yariteganyirije izabukuru ndetse n’ubuvuzi kandi no kwizigamira igihe kirerekire ibi byose bizaba byaragezweho nk’uko byagaragajwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb Gatete Claver.

Min Gatete kandi yagize ati “Ikijyanye n’ibikorwa remezo turateganya ko imijyi yacu no mungo zacu icyo gihe bizaba bitandukanye, aha kandi Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu (Transport System) izaba igeze ku bihugu byateye imbere ndetse kandi n’ubwo tuzakomeza gukora byinshi turabona ko ubukerarugendo na serivisi z’ikoranabuhanga zizaba zaranogejwe”

Ku kijyanye n’ubuhinzi Amb Gatete yavuze ko mu mwaka wa 2050 hazaba hariho uburyo bwo gukora neza ubuhinzi n’ubworozi hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo umunyarwanda ubarizwa muri icyo cyiciro cy’abahinzi azajya abasha kubona inyungu ihagije ndetse n’umusaruro ukaziyongera

Ati “Mu buhinzi tuzashyiraho za Agro Processing no gukoresha ikoranabuhanga, Uko twubaka igihugu cyacu tuzakenera industry ijyanye n’ubwubatsi kugirango ibikoresho byose bijye bikorerwa mu Rwanda kandi n’Uburyo u Rwanda rugaragara mu mahanga ndetse n’inganda zacu zizaba zigeze ku rwego rwo guhanganaa ku isoko

Umuhigo w’Uko Umunyarwanda kuri uhu winjiza amafaranga 720 ku munyarwada, Leta ihamya ko ayamafaranga azagera kuri 1240 muri 2020 ni umuhigo bahize , naho uwo duhiga uyu munsi 4000 dollar, mu mwaka wa 2035 nyuma y’imyaka 15 dutangiye icyerekezo cya 12000 dollar ku munyarwanda kugir ngo ubukungu buzamuke hejuru ya 10%

Ati "Icya nyuma ni umutekano uhoraho kandi tunashimire ingabo zacu n’ituze".

Minisitiri Gatete Claver yasoje kandi avuga ko byose abanyarwanda babikesha ubuyobozi bwiza ati “Twagize Imana tubona umuyobozi utugeza kuri ibi byose mwarakoze nyakubahwa Perezida wa Repubulika”

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru