Yashyizweho kuri4 December, 2016 | 05:23

Umunyamakuru Maman Eminante ari mu maboko ya polisi

Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi cyane ku izina rya Maman Eminante ari mu maboko ya polisi aho bivugwa ko afunzwe akekwaho ibyaha birimo ruswa.

uyu munyamakuru yafashwe na Polisi yakira ruswa kugira ngo ajye gushakira rimwe mu madini ibyangombwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere.

Ifungwa rye ryemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu, wavuze ko ibyinshi byabazwa ubushinjacyaha kuko aribwo bufite idosiye ye.
Ati “Nta makuru menshi mbiziho, mwabaza ubushinjacyaha kuko nibwo bufite idosiye. Gusa arafunzwe, afungiwe kuri station ya Rusororo.”

Eminante usanzwe ukora kuri Radio 10 na TV 10 yatawe muri yombi kuwa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2016.

Usibye kuba umunyamakuru, Eminante akunze kuba umukemurampaka mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda ndetse no mu kuyobora ibiganiro mpaka bitandukanye.

MUHUBURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru